Ese iyo uza gukurira ahandi hatandukanye n’aho wakuriye, wari kuba uri undi muntu? Iki ni ikibazo kimaze igihe kirekire gitekerezwa n’abahanga mu bya siyansi n’abafilozofe.
Ubu ariko, ubushakashatsi bushya buri gutanga ibisubizo bigenda bisobanuka, bugaragaza uko umuco n’aho umuntu akurira bigira uruhare runini mu miterere ye n’uko yiyumva.
Kamere n’ibidukikije (nature vs nurture)
Nubwo ADN ya buri muntu iba yihariye kandi itahinduka bitewe n’aho atuye, si yo yonyine igena uwo umuntu aba ari we. Abashakashatsi bavuga ko genetika isobanura hafi 50% by’itandukaniro riri hagati y’abantu, mu gihe ibindi biterwa n’ibidukikije n’aho umuntu akurira.
Ziada Ayorech, impuguke mu bijyanye na genetika n’indwara zo mu mutwe, avuga ko aho umuntu aba n’aho anyura mu buzima bigira ingaruka ku buryo abona isi. Nubwo umuntu yaba afite kamere yo kuba usabana, kuba mu gihugu gifite umuco udatiza umurindi ibiganiro byihuse n’abataziranye bishobora kumuhindura uko yitwara. Ariko na none, abantu bakunda gushaka ibidukikije bihuje na kamere yabo.
Ubushakashatsi bwerekana ko imico y’umuntu (personality traits) nka extroversion cyangwa openness, igenwa cyane n’ibidukikije kurusha genetika. Ibi bisobanura ko aho umuntu akurira n’umuco amenyamo bishobora kumugira uwo aba ari we mu buzima bwe bwa buri munsi.
Uruhare rw’umuco mu mikorere y’ubwonko
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko umuco ugira uruhare rukomeye mu miterere y’ubwonko. Ching-Yu Huang, impuguke mu by’imitekerereze ihuza imico itandukanye, avuga ko ubwonko bw’umuntu bwari kuba butandukanye cyane iyo aba yarakuriye mu kindi gihugu, n’iyo ADN yaba imwe.
Urugero rutangwa ni uko mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, abantu bakunda kwiyumva nk’abantu ku giti cyabo (individualism), bakiyisobanura bahereye ku mico yabo bwite. Mu bihugu nka Japon n’u Bushinwa ho, abantu benshi biyumva nk’igice cy’itsinda, bakiyisobanura bahereye ku nshingano zabo mu muryango cyangwa mu muryango mugari.
No mu bushakashatsi ku bwonko, byagaragaye ko iyo Abashinwa batekereza ku bo ari bo, ibice by’ubwonko bijyanye no kwimenya byaka n’igihe batekereza kuri ba nyina bitandukanye n’Abanyaburengerazuba, aho byaka cyane iyo batekereza kuri bo ubwabo.
Itandukaniro rishingiye ku bihugu n’umuco
Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu 22 bwerekanye ko abantu bakuriye mu bihugu bishyira imbere discipline n’inshingano (nk’u Buhinde, u Budage, u Bufaransa) bagaragaza kwitonda no kugendera ku mategeko. Mu bihugu bifite umuco worohereza ubwigenge n’ubwuzuzanye (nk’u Bwongereza, Canada, Noruveje), abantu bagaragaza ubwumvikane n’ubwiteganyirize bwo kugerageza ibintu bishya.
Hari kandi itandukaniro mu buryo abantu basobanura imyitwarire y’abandi. Mu muco wo mu Burengerazuba, umuntu ubonetse afite ubwoba ashobora gufatwa nk’ufite kamere yo kugira ubwoba. Mu muco wo muri Aziya ho, bishobora gufatwa nk’ingaruka z’icyo ari gukoramo muri ako kanya.
Ese aho wakuriye ni ho honyine hageneye uwo uri we?
Nubwo aho wakuriye ari ingenzi, abashakashatsi bashimangira ko bidahagije gusobanura uwo umuntu aba ari we. Hari itandukaniro rinini hagati y’abantu baba mu gihugu kimwe, kandi ubushakashatsi bwinshi bushingira ku byo abantu bavuga ku mitima yabo, bishobora kutaba ukuri 100%.
Abafilozofe na bo bafite ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bemeza ko umuntu agumana “we nyakuri” uko byagenda kose, kabone n’iyo atakibuka ibyahise. Abandi bo bemeza ko umuntu yubakwa n’imibanire ye n’aho aba, bityo ko aho wakuriye bigira uruhare no ku mutima wawe w’imbere.
Mu by’ukuri, tuba turi ihuriro rya genetika n’ibidukikije. Aho dukurira, umuco twigamo, n’abantu tubana bigira uruhare rukomeye mu ndangagaciro zacu, imyitwarire n’uko twiyumva. Iyo uza gukurira ahandi, ntuba warabaye undi muntu burundu, ariko nta gushidikanya ko wari kuba uri wowe mu bundi buryo.
