Apple izwiho gutanga uburambe bwiza mu gukoresha ibikoresho byayo, kandi iPhone si iyindi. Muri byinshi iPhone itanga, hari uburyo bw’ingenzi bushobora kugufasha mu bihe bitandukanye: gushyira telefoni ku “hold”.
Nubwo iyi option itagaragara ku ishusho y’imbere igihe cya call, ushobora gushyira telefoni ku “hold” mu buryo bwihishe.
Uko bikorwa bitandukanye na mute: igihe ukoresha mute, urumva uwo uri kuvugana nawe ariko we ntacyo yumva; ariko igihe ushyize telefoni ku hold, nta ruhande na rumwe rwumva urundi ruhande.
Uko washyira call ku hold ku iPhone
Kurikirana izi ntambwe zoroshye:
1. Fata numero y’uwaguhamagaye cyangwa uhitemo contact
Tangira guhamagara uwo ushaka.
2. Reba ku ishusho y’active call
Uzabona butoni ya Mute.
3. Kanda kandi ufate mute button
Kanda kuri mute button iminota mike kugira ngo uhite ushyira call ku hold.
4. Shyiraho indi call niba ushaka
Nyuma yo gushyira call ku hold, ushobora guhamagara undi muntu cyangwa gukora indi call.
Ibyo wamenya
Ubu buryo buroroshye kandi bugufasha mu gihe ushaka gukora indi call cyangwa gusubiramo ibintu bitandukanye mu gihe uri kuri call.
Gushyira call ku hold ni kimwe mu bintu byoroshye ariko bikenerwa kenshi ku bakoresha iPhone, cyane cyane mu gihe ushaka guhamagara undi muntu cyangwa gufata igihe cyo gutekereza igihe uri muri call.
