Mu gihe kirekire, ibimenyetso by’amashanyarazi bibera mu bwonko bw’umuntu byafatwaga nk’ibidashoboka gusobanura. Ubu ariko, ubwenge buhangano (AI) burimo guhindura amateka, bugerageza gusoma no guhindura ibitekerezo by’umuntu mo amagambo cyangwa amashusho.
Mu mwaka wa 2025, abashakashatsi bo muri Stanford University berekanye ikoranabuhanga rishya ryashoboye guhindura ibitekerezo by’umugore wari waramugaye kubera indwara y’uruhande (stroke) mo amagambo agaragara kuri mudasobwa. Bashyize mu bwonko bwe udukoresho duto twitwa microelectrodes dufata ibimenyetso by’utunyangingo tw’ubwonko (neurons). Iyo yatekerezaga kuvuga ijambo, mudasobwa ikoresha AI yahitaga isoma ibyo bimenyetso ikabihindura inyandiko.
No muri Univerisite ya California, Davis, abashakashatsi bageze ku rundi rwego, aho batashoboye guhindura amagambo gusa, ahubwo n’uburyo yavugwagamo nk’ijwi, imiterere yaryo n’umuvuduko. Ibi byafashije abarwayi ba ALS kongera kugaragaza amarangamutima mu itumanaho ryabo.
Ikibazo gikomeye cyari ugusoma “ijwi ryo mu mutima” amagambo umuntu yivugira mu bwonko atabigerageje no kuyavuga. Abashakashatsi basanze aho ubwonko bukorera amagambo avuzwe n’atekerejwe bisa, ariko ibimenyetso by’atekerejwe bikaba bidakomeye cyane. Ubu AI ishobora kumenya bimwe mu bitekerezo byateguwe neza, nko kubara imibare mu mutwe, ariko ntirabasha gusoma neza ibitekerezo byigenga kandi bidateguwe.
Ubushakashatsi ntibugarukira ku magambo gusa. Abahanga bakoresheje amashusho y’ubwonko afatwa na fMRI hamwe na porogaramu z’ubwenge buhangano nka Stable Diffusion, bashoboye gusubiramo amashusho asa n’ayo umuntu yabonaga.
Hari n’abashakashatsi bo mu Buyapani bashoboye kugerageza gusubiramo umuziki umuntu yumvaga bifashishije ibimenyetso by’ubwonko, nubwo bikiri ku rwego ruciriritse.
Ibi byose bifite akamaro gakomeye, cyane cyane ku bantu batagishoboye kuvuga kubera indwara cyangwa ubumuga. Ibigo bimwe na bimwe nka Neuralink birimo gukora ibikoresho bizafasha iri koranabuhanga kugera ku bantu benshi kurushaho.
Nubwo bimeze bityo, iri koranabuhanga ntirisoma ibitekerezo byose uko byakabaye. Haracyari imbogamizi zijyanye n’ubwirinzi bw’amakuru bw’umuntu, uburenganzira bwe n’imikoreshereze iboneye y’ubu bushakashatsi.
Ariko ku bantu batari bagishoboye kuvuga, ibi ni intambwe ikomeye cyane. Ubwenge buhangano burimo gufungura idirishya rishya ritwereka uko ubwonko bw’umuntu bukora kandi bushobora guhindura ubuzima bwa benshi mu gihe kiri imbere.
