Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, telefoni za iPhone zatangiye gutanga uburyo bwa Live Photos bufasha gufata ifoto irimo n’utundi duto tw’amasegonda make y’ishusho n’amajwi, bigatuma ifoto igira ubuzima.

Icyakora, benshi mu bakoresha iPhone ntibaramenya ko izo Live Photos nyinshi zishobora guhurizwa hamwe zikavamo video imwe.

Ibi ni ingenzi cyane ku bantu bakunda gusangiza ibihe byabo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kubika neza inkuru y’ibyabaye mu buryo bw’amashusho.

Live Photos ni iki?

Live Photos ni amafoto afata ishusho isanzwe ariko akongeraho amashusho y’amasegonda make mbere n’inyuma y’ifoto nyamukuru. Ibi bituma ushobora kubona uko byari byifashe mu gihe nyacyo aho kubona ifoto ihagaze gusa.

Uko wahindura Live Photos nyinshi ukazigira Video

Kugira ngo uhindure Live Photos zawe uzishyire muri video imwe, ukurikiza izi ntambwe zoroshye:

1. Fungura porogaramu ya Photos kuri iPhone yawe

2. Jya mu gice cya Media Types, uhitemo Live Photos

3. Kanda kuri Select uri hejuru iburyo, uhitemo Live Photos ushaka

4. Kanda ku kimenyetso cy’utudomo dutatu (⋯)

5. Hitamo Save as Video

Ako kanya, iPhone yawe izahita ihuza izo Live Photos ikore video imwe.

Video ikorerwa he?

Video yakozwe izabikwa muri Library cyangwa mu gice cya Videos muri porogaramu ya Photos. Igaragara hakurikijwe itariki amafoto yafatiweho, bityo ushobora kuyishakisha nkoresheje itariki cyangwa izina rya video.

Impamvu ubu buryo ari ingirakama

Bufasha guhuza ibihe byinshi bikavamo inkuru imwe igaragara neza

Bworohereza gusangiza video kuri WhatsApp, Instagram, Facebook n’izindi mbuga

Bworohereza kubika memories mu buryo bw’amashusho aho kubika amafoto menshi atandukanye

Guhindura Live Photos ukazigira video ni uburyo bworoshye ariko bufite akamaro kanini ku bakoresha iPhone. Ni intambwe ifasha guhindura amafoto asanzwe akavamo inkuru igaragara, ishobora gusangizwa cyangwa kubikwa igihe kirekire.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *