Umunsi w’abakundana uzwiho imitima, indabo n’amagambo y’urukundo. Ariko ku bantu bari mu mubano udafite izina risobanutse wakitwa, uzwi nka situationship, uyu munsi ushobora kuba intandaro y’urujijo n’ihungabana ry’amarangamutima.
Mu bihe nk’ibi, umuntu aba atari ingaragu neza, ariko na none atari mu mubano wemewe. Aba ari hagati afite amarangamutima, ariko adafite icyizere cy’aho ahagaze.
Iyo tariki ya 14 Gashyantare yegereje, buri tangazo, ifoto cyangwa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga biba nk’aho bigukora ku mutima. Wibaza niba hari gahunda izabaho, niba ugomba kubivuga cyangwa kubyirengagiza burundu. Aho ni ho urujijo rutangira.
1. Ukwibaza icyo wifuza koko
Ese wifuza gusohokana n’uwo mubana, kubona indabo cyangwa kwitabwaho by’umwihariko? Cyangwa se wumva ntacyo bitwaye kubifata nk’umunsi usanzwe? Kwisobanukirwa bigufasha kwirinda kubabazwa n’ibyo utateganyije.
2. Kuganira n’uwo mubana, nubwo biba bigoye
Ikiganiro kigufi nko kubaza niba hari ikidasanzwe muteganya ku munsi w’abakundana kirahagije. Iyo undi muntu abyirengagije cyangwa akabyihunza, nabyo biba igusubizo. Kwirinda kuganira bishobora guteza ibikomere birenze uko ikiganiro cyagenda.
3. Ikibazo cy’impano
Mu mubano udafite umurongo uhamye, nta tegeko ryo gutanga impano. Iyo uhisemo kuyitanga, igomba kuba nto kandi idashyiraho igitutu nko kugura ikawa cyangwa ikintu cyoroshye. Ntugire icyo witega cyane, kuko gutegereza byinshi bishobora kukubabaza.
4. kwitegerezaho n’uko wiyumva
Niba kumva uvuga ku munsi w’abakundana bigutera guhangayika, bikakunaniza mu marangamutima, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko wifuza ibisobanutse kurushaho. Nta kibazo kiri mu kwifuza umubano ushingiye ku kuri no ku kwizerana.
Abasesenguzi bagaragaza ko n’ubwo umunsi w’abakundana ufite igisobanuro, atari wo upima agaciro k’umuntu. Kwiyubaha no kwiyitaho biruta indabo n’amagambo meza y’igihe gito.
Ku muntu uri mu situationship, intego nyamukuru igomba kuba imwe: kwirinda amarira n’urujijo, ugahitamo icyaguhesha amahoro n’ibyishimo, byaba gusohokana n’inshuti, kwiyitaho ubwawe cyangwa gufata umwanya wo gutekereza ku byo ushaka koko mu rukundo.
