Barbie Kyagulanyi, umugore wa Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, yasubije amagambo aherutse gutangazwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, wavuze amagambo yateje impaka ku mugabo we.

Mu butumwa bwe, Barbie Kyagulanyi yagaragaje ko atumva impamvu Gen. Muhoozi ahora yivanga mu buzima bw’umugabo we, mu gihe nawe afite ubuzima bwe bwite yagakwiye kwitaho.

Yavuze ko amagambo nk’ayo atari akwiye, by’umwihariko iyo atangajwe n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru, kuko agaragaza kwitiranya no kudaha agaciro ibiganiro bya politiki bikwiye kuba bishingiye ku bitekerezo n’imigambi, aho kuba ku magambo asesereza.

Barbie Kyagulanyi yongeyeho ko politiki ya Uganda ikwiye gushingira ku kubahana no ku biganiro bifite ireme, aho gukoresha imvugo zibasira abantu ku giti cyabo.

Yibukije ko Bobi Wine ari umunyapolitiki uhagarariye abaturage benshi, bityo ko akwiye guhabwa icyubahiro nk’abandi bose bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Aya magambo ya Barbie Kyagulanyi aje akurikira igihe Gen. Muhoozi Kainerugaba akunze gutangaza ubutumwa butavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, bugakomeza gukurura impaka mu banyapolitiki no mu baturage ba Uganda.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *