Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza inkuru ishimishije ijyanye n’ubuzima bwe bwite mu rukundo.

Ni nyuma y’igihe gito atangaje ko mu mwaka wa 2026 ateganya gukora ubukwe, aho yamaze gutera intambwe ikomeye yambika impeta umukunzi we Retina Nkurunziza, amusaba ko yamubera umugore, undi na we arabyemera.

Iyi ntambwe Prosper Nkomezi yafashe, yayigaragaje nk’iyatekerejweho neza, ishingiye ku rukundo n’icyizere bafitanye. Abamwegereye bagaragaza ko urukundo rw’aba bombi rumaze igihe mu bwitonzi, rutavugwaho cyane mu itangazamakuru, ariko rukaba rufite imizi ikomeye.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya Imana yagiye avugwaho kuba yarigeze kugirana umubano wihariye n’uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda, Muheto Divine. Icyakora Prosper Nkomezi yagiye abinyomoza kenshi, ashimangira ko we na Muheto Divine ari inshuti zisanzwe, nta mubano w’urukundo wigeze ubahuza.

Kwamamara kw’iyi nkuru yo kwambika impeta Retina Nkurunziza kwashimishije abakunzi ba Prosper Nkomezi, by’umwihariko abamukurikira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamwifuriza urugo ruhire n’imigisha myinshi mu rugendo rwe rwo kwitegura gushyingiranwa.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazagenda hasohoka andi makuru ajyanye n’imyiteguro y’ubukwe bw’uyu muhanzi, benshi bakaba bategereje kureba uko azahuza umuziki we n’iyi ntambwe nshya mu buzima bwe.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *