Umuhanzikazi nyarwanda Aline Shengero Sano, uzwi ku izina rya Alyn Sano, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kwitabira ibirori bikomatanyije n’inama mpuzamahanga byitwa “The NAMM Show 2026”, biri kubera mu Mujyi wa Los Angeles, muri Leta ya California.

Iyi nama mpuzamahanga izwi cyane mu ruganda rwa muzika ku Isi, ihuza abahanzi, abatunganya umuziki, abakora ibikoresho bya muzika, abashoramari ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuziki. Yitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi, igamije kungurana ibitekerezo, kumurika impano nshya no gushaka amahirwe y’ubufatanye mu rwego rwa muzika.

Kwitabira kwa Alyn Sano muri ibi birori ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, no kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku isoko mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko azahura n’abantu batandukanye bakomeye mu muziki, barimo abatunganya indirimbo, abashoramari n’abahanzi bo mu bindi bihugu.

Alyn Sano amaze igihe agaragaza ko afite intego yo kugeza umuziki we ku rwego rw’Isi, aho yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye by’umuco n’ubuhanzi hanze y’u Rwanda, bikomeje kumwubakira izina no kumuhesha amahirwe mashya.

Kwitabira “The NAMM Show 2026” byitezweho gufungurira uyu muhanzikazi amarembo mashya mu muziki mpuzamahanga, ndetse bikaba intambwe igaragaza ko impano z’abahanzi nyarwanda zikomeje kugera kure.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *