Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda yatangaje ko urugendo rwe mu muziki rutigeze ruba rworoshye na gato.
Yavuze ko hari ibihe byinshi byamugoye cyane ku buryo iyo abitekerejeho yumva yarira, bitewe n’ibikomere n’akababaro yanyuzemo mu buzima bwe bw’umuziki n’ubwite.
Bruce Melodie yasobanuye ko abantu benshi babona gusa ibyagezweho n’icyubahiro afite uyu munsi, ariko ntibamenye urugendo rurerure kandi rurimo imibabaro rwamugejeje aho ari.
Yagize ati “nta muntu wakumva uko umuziki wambabaje kuko abantu bareba gusa ibyo bagezeho, ntibite ku mibabaro n’ibitambo byatanzwe kugira ngo bigerweho”.
Mu byamubabaje cyane, Bruce Melodie yagarutse ku bihe byamuvuzweho amakuru atari meza, by’umwihariko igihe havugwaga ko yateye inda umukobwa utari wujuje imyaka y’ubukure. Icyo gihe, yavuze ko yari afite imyaka 20 gusa, ibyo bivugwa bikaba byaramukomereye cyane bikagira ingaruka ku mitekerereze ye n’izina rye nk’umuhanzi wari ugitangira urugendo rwe.
Yanavuze ko hari abamuciraga urubanza bavuga ko azi kuririmba gusa ariko ko isura ye atari nziza, amagambo yamushegeshe ariko akamwigisha kwihagararaho no kutagendera ku byo abantu bavuga, ahubwo akibanda ku mpano ye no ku nzozi yari afite.
Ikindi kintu gikomeye cyamubabaje ni ukubura umubyeyi we mu gihe yari akimukeneye cyane, ari mu ntangiriro z’urugendo rwe rwo guharanira gutera imbere no gukora cyane mu muziki.
Yavuze ko icyo gihombo cyamusigiye icyuho gikomeye, ariko nanone kikamwigisha gukomera no gukomeza urugendo atitaye ku mibabaro.
N’ubwo yanyuzemo ibihe bikomeye, Bruce Melodie yishimira ko atacitse intege, ahubwo yakomeje gukora umuziki akoresheje ububabare bwe nk’imbaraga zo gukora neza kurushaho.
Uyu munsi, abaye urugero rwiza ku rubyiruko rwinshi rwinjira mu muziki, agaragaza ko gutsinda bisaba kwihangana, gukomera no kwizera inzozi zawe n’igihe byose bisa n’ibigushorera hasi.
