Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya HLN, mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza umukinnyi wa filimi w’icyamamare Rowan Atkinson, uzwi cyane nka Mr Bean, ari kumwe n’umukobwa wavugwaga ko ari umukunzi we mushya, Mia Khalifa, wahoze ari icyamamare muri filimi z’abantu bakuru.
Aya mafoto yakwirakwijwe n’ama konti atandukanye akurikirana amakuru y’ibyamamare, maze agera no ku likes zirenga 215.000. Abayashyiraga hanze bavugaga ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye mu mpeshyi ishize mu majyepfo y’u Bufaransa. Bavugaga ko bagize umubano wihariye, utagaragarira mu itangazamakuru.
“Nta bapaparazzi, nta bimenyetso ku mbuga nkoranyambaga, gusa amafunguro yihariye, iminsi ku yate nziza no muri hoteli zihenze,” nk’uko byanditswe kuri Instagram.
Ku mafoto, aba bombi bagaragaraga bafotorewe ku yate y’akataraboneka, ibintu byatumye benshi babyemera. Ababikwirakwizaga banavugaga ko babihamijwe n’“inshuti zabo”, bavuga ko bombi “babonye ituze n’ubwumvikane”: Mia Khalifa ngo akunda kuba mu mucyo w’itangazamakuru, mu gihe Rowan Atkinson we akunda ubuzima butuje, budakunze kuvugwa cyane. Bavugaga kandi ko “urukundo rwabo rufite ibyishimo ariko rukanagira amahoro”.
Ariko byose byari ibinyoma byakozwe n’ikoranabuhanga
Nyamara, uko benshi babitekerezaga, iyo nkuru yose ntiyari ukuri. Aya mafoto yaje kugaragara ko yarakozwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI).
Nubwo hari ababyihutiye kumenya, abandi bagize gushidikanya bituma amazina ya Rowan Atkinson na Mia Khalifa ashakishwa cyane kuri Google.
Hari n’abafana bagaragaje icyifuzo cy’uko iyo nkuru yaba ari impamo. Umwe muri bo yagize ati: “Mr Bean ashobora kuba yarabonye urukundo nyarwo bwa mbere.”
Mia Khalifa ubwe yaje gusohoka avuga ku byo yavugwaga, abihakana mu buryo burimo urwenya. Yanditse kuri X ati: “Bantu, nshobora kuba ndi mu rukundo n’imburamumaro, ariko si Mr Bean.” Nyuma yongeyeho atebya ati: “Ariko ndabifunguyeho.”
Izina ry’umukunzi nyakuri wa Mia Khalifa ntiririgera ritangazwa ku mugaragaro. Ku ruhande rwa Rowan Atkinson, we amaze imyaka ari mu mubano n’umukinnyi wa filimi Louise Ford, kandi afite abana babiri, Benjamin na Lily, yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Sunetra Sastry.
