Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yakiriye intumwa ziserukira Abanyamulenge bakomoka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Izo ntumwa zari zirongowe na Charles Nteze, umuyobozi w’ishirahamwe Banyamulenge Global Advocacy, ryiyemeje guharanira uburenganzira n’ishusho nziza by’Abanyamulenge ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko byatangajwe na Charles Nteze, urwo ruzinduko rwari rugamije gushimira Perezida w’u Burundi ku ruhare rwe mu gushakira amahoro igihugu cya RDC, cyane cyane mu bice by’Iburasirazuba bimaze igihe byugarijwe n’intambara n’umutekano muke.

Yagaragaje ko bashima umuhate wa Perezida Ndayishimiye mu gushishikariza ibiganiro n’ubwiyunge hagati y’impande zishyamiranye.Abaserukiye Abanyamulenge bavuze kandi ko bashyigikiye inzira y’amahoro n’ubwumvikane, bamagana abifashisha izina ryabo mu nyungu za politiki cyangwa mu bikorwa by’intambara bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Kongo. Bashimangiye ko umuryango w’Abanyamulenge wifuza kubana mu mahoro n’andi moko, kandi ko utagomba kwitirirwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Ku ruhande rwe, Perezida w’u Burundi yongeye kugaragaza ko amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari ari ingenzi ku iterambere rirambye. Yashimangiye ko ibihugu bigize ako karere bikwiye gukomeza gukorana no gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi, hagamijwe gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke muri RDC.

Uru rugendo rugaragaza umuhate ukomeje gushyirwa mu gushimangira amahoro, gusigasira ubumwe bw’abaturage no gukumira ikoreshwa ry’amoko mu nyungu z’intambara, mu gihe akarere gakomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *