Umuherwe akaba n’umunyabikorwa mu bikorwa by’iterambere, Bill Gates, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe igihugu kimaze gutera mu rwego rw’ubuzima, aho yatangiriye asura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru yizewe avuga ko uru ruganda, rwatashywe mu mwaka wa 2025, rukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi zoherezwa mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’akarere mu gukora ibikoresho byifashishwa mu rwego rw’ubuzima.

Mu zindi gahunda z’uru ruzinduko, Bill Gates yasuye Ikigonderabuzima cya Mwulire, aho yarebye uko serivisi z’ubuzima zitangwa ku baturage, ndetse anagirana ibiganiro n’umwe mu bajyanama b’ubuzima kugira ngo arusheho gusobanukirwa n’imikorere y’uru rwego guhera ku mudugudu kugera ku nzego zo hejuru.

Uru ruzinduko rugamije kumwereka uburyo u Rwanda rwubatse gahunda y’ubuvuzi ishingiye ku kugeza serivisi ku baturage, binyuze mu bufatanye bw’inzego z’ubuzima n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu miryango.

Ababonye Bill Gates muri uru ruzinduko bavuga ko yarwitwayemo mu buryo bworoheje, nubwo ari umwe mu bantu bakize kurusha abandi ku Isi. Bagaragaza ko yagaragaye adafite umutekano uremereye ndetse akagaragaza ubushake bwo kwegera abaturage no kuganira na bo.

Muri gahunda ye kandi Bill Gates bivugwa ko harimo ibiganiro n’abantu batandukanye, bagahurira muri hoteli imwe i Rwamagana mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima n’ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangirwa nk’imwe mu rugero rwiza muri Afurika mu kubaka urwego rw’ubuzima rwegereye abaturage no guteza imbere ishoramari mu nganda zikora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *