Umujyi wa Tel Aviv, umwe mu mijyi ikomeye muri Israel, waraye wibasiwe n’ibisasu bya misile byarashwe n’ingabo za Iran, bituma zimwe mu nyubako zirimo imiturirwa zangirika.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko ibi bisasu byarashwe mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Werurwe 2026, aho byumvikanye ko habayeho iturika rikomeye mu bice bitandukanye by’uwo mujyi, rikurikirwa n’inkongi z’umuriro ku nyubako zimwe.
Abaturage bo muri Tel Aviv bavuze ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika nyuma y’uko humvikanye induru ziburira abantu kujya mu bwihisho.
Ingabo za Israel zatangaje ko zagerageje kurasa no guhagarika zimwe muri izo misile mu kirere, nubwo hari izageze ku butaka zigateza ibyangiritse.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko zimwe mu nyubako ndende zo guturamo zangiritse, mu gihe imodoka n’ibindi bikoresho by’abaturage byangiritse bitewe n’ibisigazwa bya misile byaguye muri uwo mujyi.
Ibi bitero bibaye mu gihe umwuka w’intambara hagati ya Israel na Iran ukomeje gukaza umurego. Impande zombi zimaze igihe zishyamiranye, aho buri ruhande rushinja urundi ibikorwa by’umutekano muke mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ubuyobozi bwa Israel bwatangaje ko buzakomeza gufata ingamba zo kwirwanaho no kurinda abaturage babwo, mu gihe amahanga akomeje kugaragaza impungenge ko iyi mirwano ishobora gukomeza gukaza umurego igahungabanya umutekano w’akarere.
Kugeza ubu, inzego z’ubutabazi zikomeje kugenzura ibyangiritse no kureba niba hari abaturage baba bagize ingaruka muri ibyo bitero, mu gihe ibikorwa byo gusukura aho misile zaguye bikomeje.
