Umuhanzi w’Umunya – Nigeria Davido, wamamaye cyane mu njyana ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko adashaka ko hari n’umwe mu bana be uzakora mu ruganda rw’imyidagaduro nk’aho we yamenyekaniye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikiganiro cyamamaye cya The Breakfast Club, aho yavuze ko nubwo we yahisemo inzira y’umuziki kandi ikamuhira, atifuza ko abana be bayikurikira.
Davido, amazina ye nyakuri akaba David Adedeji Adeleke, yavuze ko yifuza ko abana be bazakurira mu buzima bufite umutekano n’icyerekezo gihamye, bityo bagahitamo gukora mu bucuruzi bunini bw’umuryango wabo aho kwinjira mu myidagaduro ishobora kubamo ibigeragezo byinshi.
Yagize ati: “Sinshaka ko abana banjye bajya mu myidagaduro. Ndashaka ko bazakora mu bigo bya sekuru,” ashimangira ko yifuza kubarinda ingorane zijyana n’iyi nganda.
Se wa Davido, Adedeji Adeleke, uzwi cyane nka Deji Adeleke, ni umwe mu banyemari bakomeye muri Nigeria. Afite ibikorwa byinshi birimo ibigo by’ubucuruzi n’amashuri makuru, aho anakuriye Adeleke University.
Uyu muryango uzwiho kugira ubushobozi bukomeye mu bukungu, ibintu Davido yavuze ko byatuma abana be bagira amahirwe yo gukomeza umurage w’ubucuruzi.
Nubwo Davido ari umwe mu bahanzi bageze ku rwego rwo hejuru muri Afurika no ku Isi, ibikorwa bye by’umuziki byamugejeje ku isoko mpuzamahanga, akorana n’abahanzi batandukanye ndetse akagira indirimbo zakunzwe cyane. Ariko, yemeza ko ubuzima bw’imyidagaduro burimo ibitotsi byinshi, ibigeragezo n’igitutu gikomeye, bityo ko atifuza ko abana be babinyuramo.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Davido agaragaza uko bamwe mu byamamare batangiye kureba kure ku hazaza h’imiryango yabo, bashaka ko abana babo bahitamo inzira zifite umutekano uhamye aho gukurikira iz’ubwamamare bushobora kuba butaramba.
Ibi kandi byongeye gutuma abantu baganira ku kamaro ko gutandukanya impano n’imishinga y’ubucuruzi mu muryango, ndetse n’uburyo ababyeyi bafite izina rikomeye bashobora kugira uruhare mu guhitamo icyerekezo cy’abana babo.
Nubwo Davido adashaka ko abana be bajya mu muziki, ntiyigeze ahakana ko nibaramuka babyifuje bazabitekerezaho. Gusa, icyo ashyira imbere ni ukubaha ubuzima bufite umusingi ukomeye mu bukungu no mu burezi, aho bizabafasha kwigira no gukomeza ibikorwa by’umuryango wabo.
