Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gushyira imbaraga mu kurangiza intambara iri kubera muri Iran mbere y’uko Umunsi Mukuru wa Pasika ugera, agaragaza impungenge ku ngaruka zikomeje kwibasira isi yose.

Mu butumwa bwe bwagarutse cyane ku mahoro n’ubwiyunge, Papa Léo XIV yavuze ko amakuru amaze iminsi atangazwa agaragaza ko Perezida Trump ashobora kuba ari gushaka inzira zo guhagarika iyo ntambara, bityo ashimangira icyizere ko ibiganiro by’amahoro bishobora kugerwaho vuba.

Yagize ati: “Nabwiwe ko Perezida Trump mu minsi ya vuba yavuze ko ashaka kurangiza iriya ntambara. Nizere ko ari gushaka uburyo bwo kuyirangiza, nizere ko ari gushaka uburyo bwo kugabanya ubukana bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yagaragaje ko intambara iri muri Iran ikomeje guteza umutekano muke ku rwego mpuzamahanga, igira ingaruka ku buzima bw’abasivili, ubukungu bw’ibihugu ndetse n’umutekano rusange w’akarere n’isi muri rusange. Yasabye abayobozi b’ibihugu bikomeye gushyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Papa Léo XIV yanibukije abakirisitu ku isi ko igihe cya Pasika ari igihe cyo kuzirikana amahoro, imbabazi n’ubwiyunge, asaba ko uwo munsi wakwizihizwa mu mwuka w’ituze aho kuba mu bihe by’intambara n’ubwicanyi.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiharatangazwa ku mugaragaro icyemezo cyihariye ku bijyanye n’igihe iyo ntambara ishobora kurangirira, nubwo abayobozi batandukanye bakomeje kuvuga ko hari ibiganiro biri gukorwa mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ubutumwa bwa Papa bushobora kongera igitutu ku bayobozi b’isi kugira ngo bashyire imbere inzira z’amahoro, cyane cyane mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’intambara n’umutekano muke mu bice bitandukanye.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *