Umugabo w’imyaka 45 wo mu Karere ka Ruhango yapfuye nyuma yo kugwirwa n’igikuta cy’inyubako ishaje ubwo yari mu muganda rusange hamwe n’abandi baturage basenya amashuri ashaje ku Ishuri rya GS Mwendo riherereye mu Murenge wa Mwendo.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe abaturage bari bitabiriye umuganda rusange, aho bari bahuriye mu gikorwa cyo gusenya inyubako z’amashuri zari zishaje kandi zishobora guteza umutekano muke ku banyeshuri n’abarimu.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari ari kumwe n’abandi baturage mu gikorwa cyo gukuraho ibyo byumba bishaje, maze mu buryo butunguranye kimwe mu bikuta kirabagwira, ariko we ahita ahasiga ubuzima.

Abari aho bagerageje gutabara byihuse, ariko byaje kugaragara ko uwo mugabo yari yamaze kwitaba Imana bitewe n’uburemere bw’ibikomere yatewe n’icyo gikuta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo hakorwe ibisabwa mbere yo kuwushyingura.

Yagize ati: “Ni impanuka yabaye mu muganda rusange ubwo abaturage basenyaga amashuri ashaje kuri GS Mwendo. Uwo mugabo yagwiriwe n’igikuta ahita apfa, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi.”

Iyi nkuru yababaje abaturage bo muri aka gace, cyane cyane abari kumwe na nyakwigendera muri uwo muganda, bavuga ko yari umuntu usanzwe witabira ibikorwa by’iterambere ry’umudugudu ndetse n’umuganda rusange.

Abaturage basabye ko hajya hafatwa ingamba zikomeye z’umutekano mu gihe cyo gusenya inyubako zishaje, kugira ngo hirindwe impanuka nk’iyi ishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

Ibikorwa by’umuganda rusange bikomeje gufatwa nk’inzira nziza yo guteza imbere imibereho y’abaturage, ariko hakaba hibutswa ko umutekano ugomba kuza imbere muri buri gikorwa cyose cy’umurimo rusange.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *