Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye wivuye inyuma ibitero bya drones uvuga ko byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru, birimo agace ka Rumangabo.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, wavuze ko ibyo bitero byagabwe ku bice bituwe n’abaturage ndetse no hafi y’aho abarwanyi bawo bari bari, ushinja FARDC gukoresha uburyo bw’intambara bushobora gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.
AFC/M23 yavuze ko gukoresha drones z’intambara mu duce dutuwe bishobora gukomeza guhungabanya umutekano no kongera ubukana bw’imirwano imaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Rumangabo ni kamwe mu duce dufite akamaro gakomeye mu bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace gaherereye hafi y’umujyi wa Goma kandi kamaze igihe karabaye indiri y’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23. Ni agace kandi karimo ibikorwa remezo bya gisirikare byagiye bikoreshwa n’impande zitandukanye mu rugamba rwo kugenzura uburasirazuba bw’icyo gihugu.
AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero bya drones byabaye mu gihe hari ibiganiro n’imbaraga mpuzamahanga zigamije gushaka umuti w’amakimbirane ari muri Congo.
Uyu mutwe uvuga ko ibikorwa bya gisirikare nk’ibi bishobora kudindiza inzira y’amahoro no gukomeza guteza impungenge abaturage bamaze igihe bahura n’ingaruka z’intambara.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, nta itangazo rirambuye ryari ryatangwa ku birego bya AFC/M23, gusa FARDC yakunze kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare ikora bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ubusugire bw’igihugu mu bice bigenzurwa n’iyo mitwe.
Mu minsi ishize, imirwano hagati ya FARDC na M23 yakomeje gufata indi ntera, aho impande zombi zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge yashyizweho n’abahuza bo mu karere.
Abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje guhura n’ingaruka zirimo guhunga, kubura ibibatunga ndetse n’umutekano muke uterwa n’imirwano idacogora.
Ibihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no gushyira imbere ibiganiro bya politiki kugira ngo haboneke umuti urambye w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
