Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yanenze bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki bahugira mu byishimo byo gushyigikira amakipe y’umupira w’amaguru arimo Arsenal F.C., aho gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga Inteko Ishinga Amategeko nshya ya 12 ya Uganda mu muhango wabereye i Kampala, aho yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage kurusha kwibanda ku byishimo by’umupira w’amaguru.
Museveni yavuze ko atumva uburyo umuyobozi ashobora kujya kwizihiza intsinzi z’amakipe yo ku Mugabane w’u Burayi mu gihe abaturage ayoboye bagihanganye n’ubukene n’ibibazo by’imibereho.
Yagize ati: “Hari umuntu wanyandikiye ansaba kujya kwizihiza Arsenal. Njye se nkiri Perezida najya kwizihiza Arsenal kandi abaturage bafite ibibazo byinshi bikeneye ibisubizo?”
Aya magambo yakurikiwe n’ibitwenge ndetse n’amashyi y’abari bitabiriye uwo muhango, cyane cyane bamwe mu badepite bagaragaje ko bashyigikiye ubutumwa bwe.
Perezida Museveni yavuze ko nubwo na we yakinnye umupira w’amaguru nkiri muto, atigeze awushyira imbere y’inshingano zo gukorera igihugu no kurwanya ubukene. Yongeyeho ko abayobozi bakwiye gukurikirana gahunda za Leta zigamije kuzamura abaturage aho kurangazwa n’ibyo kwishimisha.
Yagarutse cyane kuri gahunda ya Leta ya Uganda izwi nka Parish Development Model (PDM), yashyiriweho gufasha abaturage kubona igishoro n’amikoro abafasha kwiteza imbere. Museveni yavuze ko hari abayobozi badakurikirana uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa, ahubwo bagahugira mu bikorwa bidafitiye abaturage umumaro.
Mu rwego rwo gushimangira ibyo yavuze, Perezida Museveni yatanze urugero rw’umukecuru wigeze kuvuga ko mbere atari yarigeze afata amafaranga angana na miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda, ariko aza kuyabona binyuze muri gahunda ya PDM.
Museveni yavuze ko abayobozi bakwiye gukurikirana niba amafaranga agera ku baturage neza, aho guhora bavuga ku makipe yo mu Bwongereza no kwizihiza ibikombe byayo.
Yaburiye kandi abayobozi ko abazagaragara ko badashyira imbere inyungu z’abaturage bashobora gukurwa mu nshingano zabo.
Ati: “Ninsanga mutita ku baturage banyu, nzabakuraho.”
Aya magambo ya Museveni yahise atangira kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko afite ukuri kuko abayobozi bakwiye gushyira imbere abaturage, mu gihe abandi bavuga ko gukunda umupira w’amaguru bidakwiye gufatwa nk’ikibazo igihe umuntu asohoza neza inshingano ze.
Uganda iri mu bihugu bya Afurika bifite abafana benshi b’amakipe yo mu Bwongereza, aho amakipe nka Arsenal F.C., Manchester United F.C., Chelsea F.C. na Liverpool F.C. akunze kugira abafana benshi ndetse insinzi zayo zikizihizwa mu buryo bukomeye hirya no hino mu gihugu.
