Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibinyujije muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga, yakiriye ibiganiro byahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigamije gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati y’impande zombi.

Ibiganiro byabereye i Washington byitabiriwe n’abahagarariye guverinoma ya Rwanda na Democratic Republic of the Congo, aho Amerika yasabye ibihugu byombi kubahiriza ibyo byiyemeje no kwirinda ibikorwa byose byakongera umwuka mubi mu karere.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya BBC, impande zombi zemeranyije ku ngingo eshatu z’ingenzi zigamije kubaka icyizere no kugabanya amakimbirane:

Icya mbere, kongera kubahiriza agahenge no guhagarika burundu imirwano mu bice byegereye imipaka, hagamijwe kurinda abasivili no koroshya ibikorwa by’ubutabazi.Icya kabiri, gukomeza ibiganiro bya dipolomasi binyuze mu nzira zashyizweho n’abahuza mpuzamahanga, birimo n’imiryango y’akarere, hagamijwe gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC.

Icya gatatu, gukorana mu gusenya no kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace, ishinjwa guteza umutekano muke no guhungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Amerika yashimangiye ko amahoro arambye atagerwaho hatabayeho ubushake bwa politiki no kubahana hagati y’ibihugu byombi. Yanagaragaje ko izakomeza gukorana n’impande zose bireba kugira ngo amasezerano yubahirizwe uko yakabaye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, intumwa zarwo zasubiyemo ko rushyigikiye inzira y’amahoro kandi rwiteguye gukomeza ibiganiro, mu gihe RDC nayo yagaragaje ko ishaka ko ibibazo by’umutekano bikemurwa mu buryo bwa dipolomasi no mu nyungu z’abaturage.

Ibi biganiro bibaye mu gihe umwuka w’umutekano mucye ukomeje gutera impungenge mu burasirazuba bwa RDC, aho hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’ingaruka zabyo ku baturage.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko uruhare rwa Washington rushobora gutanga igitutu cyiyongera ku mpande zombi kugira ngo hubahirizwe ibyo zemeranyijeho, bityo hakubakwa umubano mushya ushingiye ku cyizere n’ubufatanye mu karere.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *