Ikipe ya Rayon Sports F.C. yakiriye amafaranga angana na $70,000 (asaga miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda), nk’igice cy’amasezerano y’ubufatanye ifitanye na Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd.

Aya mafaranga yatanzwe hashingiwe ku masezerano asanzwe ateganya ko Rayon Sports ihabwa 10% by’inyungu iyo sosiyete yinjiza buri mwaka.

Ni amasezerano agaragaza icyizere n’imikoranire ihamye hagati y’impande zombi, aho iyi kipe ikomeje gushaka uburyo burambye bwo kwiyubaka no kongera ubushobozi mu bijyanye n’imari.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje ko aya mafaranga azafasha mu bikorwa bitandukanye birimo gutegura neza amarushanwa, kongerera ubushobozi abakinnyi n’abatoza, ndetse no gushyira imbaraga mu iterambere ry’ikipe muri rusange.

Ku ruhande rwa Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd., ubu bufatanye bufatwa nk’intambwe yo gushyigikira siporo nyarwanda, cyane cyane ruhago, mu rwego rwo guteza imbere impano no kongera ubunyamwuga mu mikorere y’amakipe.

Iyi nkunga ije mu gihe Rayon Sports ikomeje guhatana mu marushanwa atandukanye, ishyira imbere intego yo kugera ku ntsinzi no gukomeza kuba imwe mu makipe akomeye mu gihugu.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *