Muri iki gihe ikoranabuhanga ryabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi, ubutumwa bugufi (text messages) ni bumwe mu buryo bukoreshwa cyane mu kuvugana n’inshuti, abo mu muryango ndetse n’abo mukorana.

Nubwo abantu benshi batekereza ko umubano wangizwa gusa n’amakimbirane akomeye cyangwa kutizerana, hari n’utuntu duto dukorwa mu butumwa bushobora kugenda butuma abantu bagenda bakwitaza buhoro buhoro.

Imyitwarire 10 yo kohereza ubutumwa ishobora ishobora gutuma umubano wangirika mu buryo utazi

1. Guhora ugarura ikiganiro kuri wowe

Iyo umuntu akubwiye ikibazo cyangwa ibyamubayeho, ugahita usubiza uvuga ibyakubayeho aho kubanza kumwumva, ashobora kumva ko ibyo yavuze bititaweho. Hari igihe abantu baba bifuza gusa uwabumva.

2. Gusubiza amagambo make cyane

Gusubiza uti “Ni byiza,” “Okay,” cyangwa “Cool” gusa si ko buri gihe biba ari ikinyabupfura gike, ariko iyo ari bwo buryo bwawe buhoraho, ikiganiro gishobora guhita kirangirira aho. Kongeraho interuro imwe cyangwa kubaza ikindi kibazo bituma ikiganiro gikomeza.

3. Gukabya urwenya mu butumwa

Ubutumwa ntibugaragaza isura cyangwa ijwi ry’ubivuga. Icyo watekerezaga nk’urwenya gishobora gusobanurwa nk’igitutsi cyangwa kutubaha undi muntu. Ni byiza kwitondera uburyo ukoresha urwenya mu butumwa.

4. Gushaka ibisubizo ako kanya

Iyo wohereje ubutumwa ugahita utangira kohereza ibimenyetso nka “???” cyangwa ukabaza uti “Uri kunyirengagiza?”, bishobora gushyira igitutu ku wo wandikiye. Buri muntu agira ibindi bikorwa, bityo ni byiza kumuha umwanya wo gusubiza igihe abonye umwanya.

5. Kwandikira umuntu gusa igihe umushakaho ikintu

Niba buri butumwa bwawe busaba ubufasha, amafaranga cyangwa indi serivisi, umubano ushobora kumera nk’uwubakiye ku nyungu gusa. Hari igihe kwandikira umuntu umusuhuza cyangwa umusangiza inkuru ishimishije bishimangira ko umuha agaciro.

6. Gufata nabi ibisubizo bigufi

Iyo umuntu agusubije ati “Okay”, si ko buri gihe biba bivuze ko akurakariye. Ashobora kuba ahuze cyangwa ananiwe. Guhita wumva ko hari ikibazo bishobora guteza amakimbirane atari ngombwa.

7. Kohereza ubutumwa burebure cyane

Nubwo ubutumwa burambuye bushobora kuba bwiza, kohereza paragarafu nyinshi udaha undi muntu umwanya wo gusubiza bishobora kumurambira. Ikiganiro cyiza gituma impande zombi zibona umwanya wo gutanga ibitekerezo.

8. Kubura hagati mu kiganiro

Hari igihe umuntu ahugira mu kazi cyangwa mu bindi. Ariko iyo usanzwe uhagarika ikiganiro utabanje kubimenyesha, ukagaruka nyuma y’amasaha menshi nk’aho nta cyabaye, bishobora gutuma abandi batongera kukwitaho. Ubutumwa bugufi buvuga ko uri buze gusubiza nyuma burahagije.

9. Gukoresha cyane amagambo asesereza

Amagambo asesereza asaba ko umuntu yumva ijwi cyangwa akabona isura y’uyavuze. Mu butumwa, ashobora gusobanurwa nabi, bigatuma abantu batamenya niba uvuga ukomeje, usetsa cyangwa ubashyigikiye.

10. Kutega amatwi ibyo undi ashaka kuvuga

Ikiganiro cyiza ntikiba ari uguhora uvuga gusa. Kugaragaza ko witaye ku byo undi akubwira, kubaza ibibazo no kumuha umwanya wo kwisobanura bituma umubano urushaho gukomera.

Ubutumwa bugufi bushobora kubaka cyangwa gusenya umubano bitewe n’uburyo bukoreshwa. Kwirinda izi ngeso, gutega amatwi abandi no kububaha igihe muvugana bishobora gutuma ibiganiro birushaho kuba byiza kandi umubano ukaramba.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *