Iyo abantu batekereje ku buryo bwo kongera urukundo n’ubusabane hagati y’abakundana, akenshi batekereza ku mpano zihenze, gusangira ahantu heza, ingendo z’urukundo cyangwa amagambo akomeye yo kubwirana ko bakundana.
Ariko ubusabane bw’amarangamutima, cyangwa emotional intimacy, akenshi ntibwubakwa muri ibyo bikorwa binini gusa. Ahubwo bukura buhoro buhoro binyuze mu tuntu duto dukorwa buri munsi, rimwe na rimwe tutanabitekerezaho cyane.
Ikiganiro mugirana nyuma y’umunsi muremure, guseka ikintu abandi batumva, kwibuka akantu gato umukunzi wawe yakubwiye cyangwa kumwicara iruhande mutavuga bishobora kugira uruhare runini mu gukomeza umubano.
Abakundana bafite ubusabane bukomeye si ngombwa ko baba ari bo bakora ibikorwa by’urukundo bikomeye kurusha abandi. Akenshi baba ari abantu bamenye gutuma buri wese yumva atekanye, yumvwa, yubashywe kandi yemerewe kuba uwo ari we.
Dore ibintu 6 byoroheje bishobora kubaka ubusabane bwimbitse mu mubano.
1. Kuba mwicara hamwe mutavuga kandi mukumva nta kibazo kirimo
Abantu benshi batekereza ko umubano mwiza ugomba kuba urimo ibiganiro bidashira. Nyamara, kuba abantu babiri bashobora kwicarana mu ituze, nta n’umwe wumva ko agomba gushaka icyo avuga, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uko basanzwe bizerana.
Mushobora kuba musoma igitabo, mureba televiziyo, buri wese areba kuri telefoni ye cyangwa mukicara gusa mureba hanze. Niba ibyo byose mubikora mutumva ko hari ikitagenda, bishobora kugaragaza ko umubano wanyu utagendera ku biganiro gusa.
Hari igihe kuba hafi y’umuntu ukunda bihagije.
Iyo abantu bageze ku rwego rwo kumva ko bashobora gusangira ituze nta soni cyangwa ubwoba, biba bigaragaza ko bamerewe neza mu mubano wabo.
2. Kwibuka utuntu duto umukunzi wawe akubwira
Abantu benshi bibuka iminsi y’amavuko, isabukuru y’ubukwe cyangwa umunsi bahuriyeho. Ariko ubusabane bwimbitse bushobora kugaragarira cyane mu kwibuka utuntu duto.
Urugero, niba umukunzi wawe yarakubwiye ko afite inama ikomeye ku kazi, ukamubaza nyuma uti: “Inama yawe yagenze ite?”, uba umweretse ko wamuteze amatwi kandi ko ibyo akubwira bigufitiye agaciro.
Kumenya uko akunda icyayi cye, indirimbo imushimisha, ibyo adakunda kurya cyangwa ikintu gito kimuhangayikisha, byose bishobora kugira icyo bivuze.
Ubu buryo bwo kwita ku tuntu duto butanga ubutumwa bukomeye bugira buti: “Ndakwitaho kandi ibyo umbwira ndabyumva.”
Kandi kumva ko umuntu ukunda akwitaho byongera icyizere n’umutekano mu mubano.
3. Guseka ibintu byanyu bwite abandi bashobora kutumva
Buri couple igira ibintu byayo byihariye: urwenya rwabo, amagambo bakoresha hagati yabo, ibintu bisekeje byigeze kubabaho cyangwa ibihe runaka bibibutsa ibyishimo.
Hari igihe abandi bashobora kutumva impamvu mwe museka, ariko kuri mwe bikaba bifite amateka yihariye.
Ibyo bintu bito bishobora kubaka imyumvire yo kumva ko mufitanye isi yanyu bwite.
Guseka hamwe bituma umubano urushaho kugira umwihariko, kuko uba ushingiye ku bunararibonye musangiye.
Ikindi kandi, ubushobozi bwo gusangira ibihe by’ibyishimo bushobora gufasha couple guhangana n’ibihe bikomeye. Umubano urimo urwenya, ibyishimo n’ubucuti ushobora kuba ufite imbaraga zo guhangana n’ibibazo bya buri munsi.
4. Kuba mwiteguye kuvuga ku tuntu duto tubatera intege nke
Kuba umuntu ashobora kubwira umukunzi we ko hari ikintu kimuteye ubwoba cyangwa kimuhangayikishije ni kimwe mu bintu bishobora kubaka icyizere.
Ntabwo ari ngombwa ko umuntu ategereza ikibazo gikomeye ngo avugane n’umukunzi we ku marangamutima ye.
Ashobora kuvuga ati: “Uyu munsi numvise mfite ubwoba mbere y’inama,” cyangwa “Ndahangayitse ko ntazashimisha umuryango wanjye.”
Ndetse no kuvuga ko umuntu afite umunsi mubi bishobora kuba intambwe nto yo kubaka ubusabane.
Iyo umuntu ashobora kuvuga uko yiyumva atinya ko azasekwa, anengwa cyangwa ngo yirukanwe ku marangamutima ye, agenda yumva afite umutekano mu mubano.
Kandi buri gihe umuntu abonye ko umukunzi we yakiriye intege nke ze mu buryo bw’ubwumvikane, icyizere kirushaho gukomera.
5. Kumva umukunzi wawe utihutiye gukemura buri kibazo afite
Iyo umuntu akubwiye ikibazo afite, ushobora guhita ushaka igisubizo. Ushobora gutangira kumuha inama, kumwereka icyo yakora cyangwa kumushakira uburyo bwo gukemura ikibazo.
Ariko hari igihe umuntu aba adashaka igisubizo ako kanya.
Hari igihe aba ashaka gusa umuntu umwumva.
Aho guhita uvuga uti: “Noneho kora ibi…”, ushobora kumubwira uti: “Ndumva ko ibyo bikugoye cyane.”
Aya magambo yoroshye ashobora gutuma umuntu yumva ko atari wenyine.
Kumva ko umuntu yakumvise bishobora kuba ingenzi kurusha kubona igisubizo cy’ikibazo ako kanya. Iyo couple imenyereye gutega amatwi mbere yo gutanga inama, bishobora gutuma buri wese yumva ko amarangamutima ye yubashywe.
6. Kwishimira utuntu dusanzwe mubana buri munsi
Abantu benshi bamenyereye kwizihiza ibintu bikomeye: isabukuru y’amavuko, isabukuru y’ubukwe, kuzamurwa mu kazi cyangwa ibindi bikorwa by’ingenzi.
Ariko couples zifitanye ubusabane bukomeye zishobora no kwishimira utuntu duto dusanzwe.
Urugero, kurangiza icyumweru cyari kigoye, guteka ifunguro hamwe rigashimisha bombi, kurangiza imirimo yo mu rugo, kugera ku ntego nto mwari mwihaye cyangwa kugira umunsi mwiza mutateganyije.
Kuvuga uti “Uyu munsi twabikoze neza” cyangwa gushimira umukunzi wawe ku kintu gito yakoze bishobora gutuma yumva ko ibyo akora bigaragara kandi bifite agaciro.
Umubano ntukomezwa gusa n’ibikorwa binini. Akenshi ni utuntu duto dusubirwamo buri munsi twubaka ibyishimo n’icyizere mu gihe kirekire.
Ubusabane bw’amarangamutima ntibwubakwa mu munsi umwe
Kuba couple ifitanye ubusabane bwimbitse ntabwo bisaba ko buri munsi habaho ibihe bidasanzwe.
Ahubwo bishobora guturuka ku buryo abantu babiri bafashanya kumva batekanye, bakumvana, bakibuka utuntu duto kuri mugenzi wabo kandi bakemera ko buri wese agira iminsi myiza n’itameze neza.
Kuganira, kumva, guseka, gusangira ituze no kwishimira utuntu duto bishobora gusa nk’ibintu bidafite uburemere, ariko iyo bikomeje gukorwa buri munsi, bishobora guhindura cyane uko abantu babiri bumva umubano wabo.
Urukundo ntirupimwa gusa n’impano, amafaranga cyangwa ibikorwa binini by’urukundo.
Rimwe na rimwe, urukundo rugaragara cyane mu buryo umukunzi wawe akwumva iyo ufite umunsi mubi, mu buryo yibuka akantu wamubwiye mu cyumweru gishize, mu buryo museka ibintu byanyu bwite cyangwa mu buryo mushobora kwicarana mutavuga ariko buri wese akumva ko ari ahantu atekanye.
