Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko muri Werurwe 2026 ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutse ku gipimo cya 9,2% ugereranyije na Werurwe 2025.

Iyi mibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,1%. Ni mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,8%, naho iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bizamukaho 14,6%.

Raporo ya NISR igaragaza kandi ko ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byazamutse ku kigero kiri hejuru cyane cya 71%, mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 7,8%. Ibiciro by’amafunguro n’icumbi byo byazamutseho 19,4%, bikomeza gushyira igitutu ku mibereho y’abaturage.

Byongeye kandi, iyo raporo igaragaza ko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 9,4% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Mu cyaro ho, ibiciro byiyongereyeho 6,7% ugereranyije na Werurwe 2025, bikaba byaragabanutseho gato ugereranyije n’ukwezi kwa Gashyantare 2026 aho byari byazamutseho 7%.

Iri zamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragaza impinduka mu bukungu bw’igihugu, aho rifite ingaruka ku bushobozi bwo guhaha ku baturage, cyane cyane mu bijyanye n’ibiribwa n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *