Pope Leo XIV kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata yatangiye urugendo rwe rwa mbere rw’ubushumba muri Afurika kuva yatangira inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Uru rugendo ruzamara iminsi 10, rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere akoreye kuri uyu mugabane nka Papa. Biteganyijwe ko azasura ibihugu bine birimo Algeria, Cameroon, Angola ndetse na Equatorial Guinea.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Papa Leo XIV azahura n’abayobozi b’ibihugu, abakirisitu, n’abahagarariye amadini atandukanye, aho azatanga ubutumwa bwibanda ku mahoro, ubumwe, n’iterambere ry’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rugaragaza akamaro Papa Leo XIV aha umugabane wa Afurika, mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje kugira abayoboke benshi kuri uyu mugabane.

Uru rugendo rurimo gukurikiranwa cyane ku rwego mpuzamahanga, cyane ko ari bwo bwa mbere Papa Leo XIV asuye Afurika kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *