Abiganjemo ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda berekeje i Huye kwitabira iserukiramuco rya mbere rya Siga Art Festival, ryateguwe n’umusizi Rumaga.
Iri serukiramuco riteganyijwe kumara iminsi itatu, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026, rikazabera mu Karere ka Huye. Ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo abaririmbyi, abasizi, abanyarwenya n’abahanzi b’ingeri zinyuranye.
Mu byamamare byahagurukiye i Kigali byerekeza i Huye, harimo Christopher, Element, Riderman, Kevin Kade, Miss Aurore Kayibanda n’umugabo we Diez Dola, Jules Sentore, Fally Merci, abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy, Rusine, ndetse na Mani Martin n’abandi benshi.
Rumaga yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere ubuhanzi mu Ntara y’Amajyepfo no kwimakaza umuco wo gusangira ibitekerezo biciye mu buhanzi. Yagaragaje ko yifuza ko Siga Art Festival yaba ngarukamwaka, ikajya iba muri Werurwe, ukwezi gusanzwe kwahariwe abagore, mu rwego rwo gushyigikira no guha ijambo abagore binyuze mu bihangano.
Abasesenguzi mu by’imyidagaduro bavuga ko kuba iri serukiramuco ribaye bwa mbere ariko rikitabirwa n’ibyamamare byinshi, ari ikimenyetso cy’uko rifite amahirwe yo gukura no kuba imwe mu minsi mikuru y’ubuhanzi ikomeye mu Rwanda.
Abatuye i Huye n’abaturutse hirya no hino mu gihugu biteguye kwakira neza iri serukiramuco, riteganyijwe kurangwa n’imbyino, imivugo, indirimbo n’ibiganiro bigamije guteza imbere no guhuza abahanzi n’abakunzi babo.
