Umushumba mu itorero ADEPR, uzwi cyane mu Rwanda, pastor Desire Habyarimana, amaze igihe kirenga amezi ane arwaye uburwayi bwatumye adashobora kuva mu rugo rwe, ibintu byakoze ku mitima ya benshi mu bamukurikira ndetse n’inshuti ze.

Desire Habyarimana ni umwe mu bashumba bazwi cyane muri Itorero ADEPR, aho yamamaye kubera inyigisho ze zihariye, zubaka benshi kandi zigakora ku mitima y’abazumva.

Inyigisho ze zagiye zimenyekana kubera ubusobanuro bwimbitse bw’Ijambo ry’Imana no gutanga urugero rufatika mu buzima bwa buri munsi.

Mu butumwa yageneye abamushyigikiye, yavuze ko nta mpanuka yakoze cyangwa indi mpamvu izwi yaba yarateye uburwayi bwe, ahubwo ko ari uburwayi bwizanye butunguranye.

Yagize ati: “Nta mpanuka nakoze cyangwa indi mpamvu iyoriyo yose yabiteye. Ni uburwayi bwizanye. Ariko n’Imana ikomeye.”

Nubwo ubuzima bwe bwigeze kujya mu kaga, aho avuga ko habuze gato ngo ave muri uyu mubiri, Desire Habyarimana yemeza ko ashimira Imana yamusubije ubuzima ikamwongerera iminsi yo kubaho.

Ati: “Nubwo hari habuze gato ngo mve muri uyu mubiri, ariko ndashima Imana yansubije ubuzima, inyongerera iminsi yo kubaho! Ndashimira abantu mwansengeye n’abandi mwese mwamfashije mu buryo bwose butandukanye.”

Yakomeje agaragaza ko amasengesho, ubufasha n’inkunga by’abamuri hafi byamukomeje umutima mu bihe bikomeye yanyuzemo. Yavuze ko yumvise urukundo rwinshi ndetse n’ubumwe bw’abamwitayeho, bituma akomeza kwizera no gukomera ku Mana.

Yasoje ubutumwa bwe asabira imigisha abamuba hafi, agira ati: “Imana ibahe umugisha.”

Abakirisitu bo muri ADEPR n’abandi bamukurikira bakomeje kumwifuriza gukira vuba, bakaba bategereje kongera kumva inyigisho ze zihariye zamamaye mu kubaka no gukomeza benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *