Imibonano mpuzabitsina ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigize ubuzima bw’abashakanye cyangwa abakundana, ariko kenshi hibazwa niba hari uruhande rumwe rushimishwa kurusha urundi.
Ese ni umugabo ushima cyane, cyangwa ni umugore? Iki kibazo ntigifite igisubizo kimwe gihamye, kuko gishingira ku bintu byinshi birimo imiterere y’umubiri, imitekerereze ndetse n’imibanire y’abakundana.
Ku ruhande rw’umubiri, abagabo n’abagore bagira uburyo butandukanye bwo kugera ku byishimo byo mu mibonano mpuzabitsina. Abagabo akenshi bashobora kugera ku byishimo (orgasme) mu buryo bwihuse, kandi ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’abagore. Ibi bituma hari abatekereza ko abagabo ari bo bishima cyane. Nyamara si ko bimeze buri gihe.
Abagore, nubwo bashobora gufata igihe kinini kugira ngo bagere kuri ibyo byishimo, iyo babigezeho bishobora kuba byimbitse kandi bikaramba kurushaho. Ikindi kandi, umugore ashobora kugera ku byishimo inshuro nyinshi mu gihe kimwe, ibintu bidakunze kubaho ku bagabo.
Ariko ibyo byose ntibishingira gusa ku mubiri. Imitekerereze n’amarangamutima bigira uruhare runini.
Umugore akenera kumva atekanye, yizerwa kandi akundwa kugira ngo yishimire imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru. Ku bagabo ho, nubwo na bo amarangamutima abafasha, akenshi bashobora kwishima byihuse n’iyo ayo marangamutima atari menshi.
Ikindi kintu cy’ingenzi ni uburyo abakundana bavugana kandi bamenyana.
Iyo hari ukwizerana, kuganira ku byo buri wese akunda, no kwita ku byifuzo bya mugenzi we, byongera cyane ibyishimo ku mpande zombi. Ibi bituma bitaba ikibazo cyo kumenya “ushimishwa cyane”, ahubwo bikaba ukureba uko bombi banyurwa.
Hari n’abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko ikibazo nyamukuru atari ukumenya uhabwa ibyishimo byinshi kurusha undi, ahubwo ari ukureba niba impande zombi zibona ibyo zikeneye. Iyo umwe atanyuzwe, n’undi ntashobora kwishima byuzuye.
Nta gisubizo kimwe gihamye kivuga ko umugabo cyangwa umugore ari we wishima cyane kurusha undi. Ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina biterwa n’imikoranire, kumvikana, urukundo n’ubwubahane hagati y’ababikora. Iyo ibyo bihari, bombi bashobora kwishima ku rwego rungana kandi rushimishije.
