Iyo bavuga ubukire bw’ikirangirire elon musk, abantu benshi bahita batekereza ku mafaranga ye menshi cyangwa ibigo bikomeye yubatse. Nyamara, abasesenguzi benshi bagaragaza ko intandaro y’iyo ntsinzi ishobora kuba yaraturutse ku myitwarire ye idasanzwe yo kwiyemeza ikintu akagikurikira kugeza akigezeho.
Kuva akiri umwana muto, Musk yagaragazaga ubushake bukomeye bwo kwiga ibintu bishya. Afite imyaka 11 gusa, bivugwa ko yiyigishije porogaramu za mudasobwa (coding) wenyine. Ibi byasabaga igihe kinini, kwihangana no gukomeza gukora n’ubwo byari bigoye, ibintu bitaborohera abana benshi bo muri icyo kigero.
Mu bwana bwe kandi, yari azwiho gusoma ibitabo byinshi cyane kurusha uko byari bisanzwe ku bana bangana na we. Aho gukoresha igihe cye mu mikino cyangwa mu bindi bikorwa, yamaraga amasaha menshi asoma ibitabo ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ibindi byamufashije kwagura imitekerereze ye.
Ageze muri kaminuza, yakomeje kwigaragaza nk’umuntu ukunda kwiga cyane. Yize amasomo atandukanye kandi akomeza inzira y’amasomo yo hejuru, ibintu byamusabaga amasaha menshi yo kwiga no gukora ubushakashatsi.
Abamuzi mu gihe cya kaminuza bavuga ko yari afite ubushobozi bwo kwigenzura no kwirinda ibyamurangaza. Mu gihe bamwe muri bagenzi be bibandaga cyane mu birori n’imyidagaduro, we yashakaga uburyo bwo kwinjiza amafaranga no kubaka ejo hazaza he.
Bivugwa ko yakoresheje amahirwe yari afite mu micungire y’ibirori by’abanyeshuri kugira ngo abone amafaranga yamufashije kwishyura ibikenerwa ndetse no gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Nyuma y’aho, ayo mafaranga yabaye umwe mu miyoboro yamufashije gutangiza sosiyete ya mbere yiswe zip2, ari na yo yabaye intambwe ya mbere y’urugendo rwe rwamugejeje ku kubaka ibigo bikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Nubwo ubukire bwa Elon musk budashobora gusobanurwa n’impamvu imwe gusa, benshi bemeranya ko kwiyemeza, gukunda kwiga, gukoresha neza igihe no kugira intego zihamye byagize uruhare runini mu rugendo rwe rwo kuba umwe mu banyemari n’abashoramari bafite ijambo rikomeye ku isi.
