Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu hafi ibihumbi 500 mu Bwongereza bwagaragaje ko gusinzira hagati y’amasaha 6.5 na 8 buri joro bishobora gufasha umubiri gusaza gahoro no kugumana ubuzima bwiza muri rusange.
Abashakashatsi basanze abantu basanzwe baryama amasaha ari munsi ya atandatu cyangwa arenze umunani buri joro bagaragaza ibimenyetso byinshi byo gusaza kwihuse kw’ingingo zitandukanye z’umubiri zirimo ubwonko, umutima, ibihaha ndetse n’ubwirinzi bw’umubiri.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko aba bantu baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zidakira zirimo diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, umubyibuho ukabije, indwara z’umutima ndetse n’ibibazo bimwe na bimwe bifitanye isano n’imikorere y’ubwonko.
Mu kugera kuri iyi myanzuro, abahanga bifashishije uburyo bwo gupima imyaka y’ibice by’umubiri hashingiwe ku bipimo bitandukanye by’ubuzima. Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko haba ikibazo iyo umuntu asinziriye igihe gito cyane cyangwa igihe kirekire cyane.
Nubwo bimeze bityo, abashakashatsi bavuga ko nta mubare w’amasaha wakwiriye buri muntu wese. Igihe umuntu akeneye cyo gusinzira gishobora gutandukana bitewe n’imyaka afite, igitsina ndetse n’imiterere y’ubuzima bwe.
By’umwihariko, ubushakashatsi bwerekanye ko abagore bakenera nibura iminota 10 y’inyongera yo gusinzira ugereranyije n’abagabo, ahanini bitewe n’impinduka z’imisemburo ziba mu mubiri.
Abahanga banagaragaje ko ibice by’umubiri bititabira kimwe ibijyanye no gusinzira. Ubwonko bugaragara nk’ubukenera igihe kinini cyo kuruhuka, mu gihe umutima n’imiyoboro y’amaraso byo bigaragara ko byibasirwa cyane no kubura ibitotsi bihagije.
Ku rundi ruhande, inzobere zishimangira ko ubuzima bwiza butaterwa gusa n’umubare w’amasaha umuntu asinzira. Kugira gahunda ihamye yo kuryama no kubyuka, gusinzira neza nta gucikagurika, kubona urumuri rw’izuba ku manywa no kugabanya gukoresha telefone cyangwa mudasobwa mbere yo kuryama na byo bifite uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’igihe kirekire.
Abahanga bagira inama abantu kwita ku ireme ry’ibitotsi no gushaka igihe gihagije cyo kuruhuka, kuko gusinzira neza ari imwe mu nkingi z’ingenzi zigize ubuzima bwiza.
