Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi babura umwanya uhagije wo gutegura ifunguro rya mu gitondo. Nyamara, inzobere mu mirire zigaragaza ko gufata ifunguro rikize kuri poroteyine mu gitondo bifasha umubiri kubona imbaraga, kugabanya inzara ndetse no kongera ubushobozi bwo gukora umunsi wose.

Dore bumwe mu buryo bworoshye bwo gutegura ifunguro rikize kuri poroteyine mu gihe kitarenze iminota itanu:

1. Yogati n’imbuto

Fata igikombe cya yogati idafite isukari nyinshi, wongeremo imbuto nk’umuneke, inkeri cyangwa se amapera. Ushobora no kongeramo utubuto twa chia cyangwa imbuto zumishijwe. Iri funguro ritanga poroteyine nyinshi kandi rikaba rinoroshye gutegura.

2. Amagi yatogoshejwe

Amagi ni kimwe mu biribwa bikungahaye kuri poroteyine. Ushobora gutogosa amagi abiri cyangwa atatu mu minota mike, ukayarya ari kumwe n’umugati w’ingano cyangwa imboga.

3. Smoothie ya poroteyine

Vanga amata, umuneke, yogati na peanut butter muri blender. Mu minota mike uba ufite ikinyobwa gikungahaye kuri poroteyine n’izindi ntungamubiri.

4. Umugati n’ubunyobwa

Siga butter y’ubunyobwa ku mugati (whole grain bread), wongeremo uduce tw’umuneke. Ni ifunguro ritanga imbaraga kandi rikaba ryategurwa mu gihe gito cyane.

5. Cottage cheese n’imbuto

Niba uyibona, cottage cheese ni isoko nziza ya poroteyine. Kuyifata hamwe n’imbuto zitandukanye bituma ubona ifunguro ryuzuye kandi riryoshye.

Abahanga mu mirire bavuga ko gufata ifunguro rya mu gitondo rikize kuri poroteyine bishobora gufasha kugenzura ibiro no kugabanya kurya cyane mu masaha akurikiraho. Nubwo igihe cyaba gito, birashoboka gutegura ifunguro rifitiye umubiri akamaro mu minota mike gusa.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *