Iran yatangaje ko ishobora kugera ku bushobozi bwo gukora intwaro za nikiliyeri mu gihe cy’amasaha 24 gusa, mu gihe yaba itewe cyangwa igashyirwaho igitutu gikomeye.

Ibi byavuzwe mu gihe hakomeje impaka zikomeye hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti zayo, ku bijyanye n’ikorwa n’ikoreshwa ry’ingufu za nikiliyeri.

Iyi mvugo yahise itera impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bihangayikishijwe n’ingaruka byagira ku mutekano w’isi, cyane cyane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati gasanzwe karimo ubushyamirane bukomeye.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo Iran imaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya nikiliyeri, kuba yakora intwaro ya nikiliyeri mu masaha 24 gusa bishobora kuba bikabije cyangwa ari uburyo bwo gushyira igitutu cya politiki ku bayirwanya.

Gusa na none, hari impungenge ko ubushobozi ifite bwo kwegera cyane urwego rwo gukora izo ntwaro bushobora gutuma isi irushaho guhungabana.

Amerika n’ibihugu by’i Burayi bikomeje gusaba Iran kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga ikoreshwa ry’ingufu za nukiliya, mu gihe Iran yo ivuga ko gahunda yayo igamije gusa gukoresha izi ngufu mu buryo bw’amahoro, nko kubyaza amashanyarazi.

Nubwo bimeze bityo, amagambo nk’aya akomeje kongera umwuka mubi mu mubano w’ibihugu, ndetse bigashyira igitutu ku biganiro bya dipolomasi bikomeje gushakirwa umuti w’iki kibazo.

Icyo kwibaza gikomeje kuba, ese koko Iran ishobora kugera kuri uru rwego mu gihe gito gutyo, cyangwa ni uburyo bwo kwiyerekana no gushaka imbaraga mu ruhando mpuzamahanga?

Icyo ari cyo cyose, isi ikomeje gukurikiranira hafi iri terambere n’ingaruka rishobora kugira ku mutekano mpuzamahanga.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *