Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyamuritse porogaramu nshya y’ubuntu ifasha abantu kwandika byihuse ibyo bavuga, yiswe Google AI Edge Eloquent, ikaba yaragenewe cyane cyane ibikoresho bya Apple.

Iyi porogaramu ikoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu guhindura amagambo umuntu avuze mo inyandiko iteguye neza kandi isomeka bitagoranye.

Uwayikoresheje ashobora kuvuga amagambo mu ijwi risanzwe, hanyuma porogaramu ikayahindura inyandiko mu kanya gato, bigafasha cyane abandika inyandiko nyinshi cyangwa abakenera gufata amajwi bayahindura inyandiko.

Google yatangaje ko iyi porogaramu igamije korohereza abakoresha ibikoresho bya Apple nko kuri iPhone na iPad, by’umwihariko abanyamakuru, abanyeshuri, abanditsi n’abandi bakenera kwandika vuba batagombye gukoresha clavier igihe cyose.

Kimwe mu byihariye kuri Google AI Edge Eloquent ni uko ishobora gukora neza itifashishije internet igihe cyose, kuko igice kinini cy’ubwenge buhangano bwayo bukorera ku gikoresho nyir’izina (on-device AI), bikazamura umutekano w’amakuru n’ibanga ry’uyikoresha.

Abasesenguzi mu ikoranabuhanga bavuga ko iri koranabuhanga rishobora guhindura uburyo abantu bandika inyandiko, cyane cyane mu kazi gasaba gufata amakuru vuba no kuyatunganya mu gihe gito.

Iyi porogaramu yamaze gushyirwa ku isoko ku buntu, aho abakoresha ibikoresho bya Apple bashobora kuyikuramo bakayikoresha mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *