Igihugu cya Iran cyatangaje ko cyamaze kubona Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru kimwe havuzwe urupfu rw’uwari kuri uwo mwanya, ibintu byateje impagarara n’impaka zikomeye mu rwego mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta avuga ko Mojtaba Khamenei yagizwe Umuyobozi w’Ikirenga mushya w’iki gihugu, asimbuye se Ali Khamenei wari umaze imyaka irenga 30 ayobora Iran.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize hatangajwe ko Ali Khamenei yapfuye mu gitero cyavuzwe ko cyagabwe n’ingabo za United States ku bufatanye na Israel, ibintu byahise bituma umwuka wa politiki mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati urushaho gukomera.

Nyuma y’ayo makuru, hahise habaho inama yihutirwa y’inteko ikomeye y’abanyamadini muri Iran izwi nka Assembly of Experts, ari na yo ifite ububasha bwo gutora Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu. Iyi nteko igizwe n’abanyamadini 88 ni yo yemeje Mojtaba Khamenei nk’umusimbura wa se kuri uwo mwanya ukomeye cyane muri Iran.

Umuyobozi w’Ikirenga muri Iran ni we ufite ijambo rya nyuma ku byerekeye igisirikare, umutekano w’igihugu, politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse n’imiyoborere rusange y’igihugu.

Mojtaba Khamenei w’imyaka irenga 50 azwiho kuba umwe mu bantu bagiraga ijambo rikomeye inyuma y’amarido mu miyoborere ya Iran. Abasesenguzi bavuga ko yari asanzwe afitanye umubano ukomeye n’ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps.

Icyakora, iri torwa ryateje impaka zikomeye mu rwego mpuzamahanga kuko bamwe babona ko kuba umuhungu asimbuye se bishobora gutuma ubutegetsi bwa Iran bugaragara nk’ubwegereye imiyoborere ishingiye ku muryango umwe.

Ku ruhande rwa Leta ya Iran, yo ivuga ko iri torwa ryakozwe hakurikijwe amategeko y’igihugu kandi ko rigamije gukomeza umutekano n’ituze muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano mu karere.

Abasesenguzi bavuga ko ubuyobozi bwa Mojtaba Khamenei bushobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano wa Iran n’ibihugu bikomeye ku Isi, cyane cyane Leza Zunze z’Amerika na Israel, mu gihe umwuka mubi wa politiki ukomeje kwiyongera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *