Umukinnyi wa filime z’abakuze, Isimbi Noeline, yatangaje ko yifuza kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Isimbi TV kugira ngo bumvikane ku ndishyi z’ibiganiro yigeze gukorera iki gitangazamakuru, avuga ko atigeze atanga uburenganzira bwo kubikoresha mu nyungu z’ubucuruzi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Isimbi Noeline yavuze ko yifuza ko impande zombi zicara zikaganira ku buryo ikibazo cyakemuka mu bwumvikane.
Yavuze ko asanga ibiganiro yakoze bikomeje gukoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi kandi atarigeze abyemerera, bityo ko akwiriye guhabwa indishyi zijyanye n’uko byakoreshejwe.
Yanagaragaje ko mu gihe batabasha kugera ku bwumvikane, yifuza ko ibiganiro yakoze kuri Isimbi TV byakurwaho.
Iyi ngingo yakomeje kuganirwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko umuhanzi cyangwa umushyitsi akwiriye kurindwa uburenganzira bwe ku byo yagaragayemo, mu gihe abandi bavuga ko biterwa n’amasezerano impande zombi zagiranye mbere y’ikiganiro.
Kugeza ubu, Isimbi TV ntiratangaza icyo ivuga kuri iki cyifuzo cya Isimbi Noeline. Bitegerejwe kureba niba impande zombi zizagera ku bwumvikane cyangwa niba ikibazo kizafata indi ntera.
