Umuhanzi King James yatangaje ko mu gitaramo cy’iminsi ibiri ateganya gukora mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, hazabamo umwanya wihariye wo guha icyubahiro bamwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’umuziki nyarwanda barimo Jay Polly na Junior Multisystem.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, King James yavuze ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi bafitanye amateka yihariye, kuko bahuriye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ndetse bakanakorana indirimbo yitwa “Cyahiye” yakunzwe na benshi.
Yagize ati: “Jay Polly twarabanye muri za Primus Guma Guma Super Star, twanakoranye indirimbo yitwa ‘Cyahiye’, iri mu zo tuzakora mu rwego rwo kumuha icyubahiro.”
King James yavuze ko iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu muziki no kuzirikana abo bakoranye batakiri kumwe n’abakunzi babo.
Yagaragaje ko Jay Polly na Junior Multisystem bagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda, bityo bikaba bikwiye ko bahabwa icyubahiro.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, kikazahuza ibikorwa byaranze King James mu myaka 20 amaze ku rubyiniro, harimo n’indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye by’urugendo rwe rw’umuziki.
Abakunzi b’umuziki bategereje kureba uburyo King James azibukiramo Jay Polly na Junior Multisystem, mu rwego rwo guha agaciro umurage basize mu muziki nyarwanda.
