Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’umugabo ukekwaho kubaga imbwa, wafatiwe mu gace kazwi nko mu Kanogo, mu muhanda ugana i Rutonde.

Nk’uko amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace abivuga, uwo mugabo yafashwe nyuma yo gukekwaho kubaga imbwa ndetse ngo yari yamaze no kuyikuraho uruhu.

Hari abakeka ko yari agiye kuyiteka cyangwa kuyotsa, kuko hafi aho hari n’igitoki bivugwa ko cyari cyateguwe.

Abaturage bavuga ko bahise batabaza inzego zibishinzwe, maze uwo mugabo afatwa n’inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku by’iki gikorwa n’impamvu yaba yaragikoze.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa n’inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano ku by’uyu mugabo n’ibyaha ashobora gukurikiranwaho. Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye n’ingamba zikwiye gufatwa.

Iyi nkuru iracyakurikiranywa, amakuru mashya azakomeza gutangazwa uko agenda aboneka.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *