Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagejeje ku gihugu ijambo rimaze iminota 19 ry’ibanze ku ntambara igihugu cye kirimo na Iran, ashimangira ko ibikorwa bya gisirikare bizakomeza mu rwego rwo kugera ku ntego Amerika yihaye.
Iryo jambo ryari ritegerejwe n’abantu benshi ku isi, ryagarutse ku buryo Amerika ibona uko urugamba ruhagaze ndetse n’icyerekezo cyarwo mu minsi iri imbere.
Mu byo yatangaje, Trump yavuze ko ingabo za Amerika ziri kugera ku ntego zazo, zirimo gusenya ibikorwa bikomeye bya Iran bifitanye isano n’intwaro n’ubwirinzi. Yavuze ko ibyo bikorwa biri mu rwego rwo gukumira Iran kugera ku bushobozi bwo gukora intwaro za nikleyeri.
Perezida Trump kandi yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, ibikorwa bya gisirikare bitarangiye, anemeza ko ibitero bishobora kongerwa mu gihe Iran itakwemera ibyo Amerika isaba.
Yagize ati: “Tuzakomeza kubarwanya kugeza igihe bazemera ibyo dusaba cyangwa ubushobozi bwabo bugacika burundu.”
Ku bijyanye n’ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’isi, Trump yagarutse ku kibazo cy’ibiciro bya peteroli byazamutse, byatewe ahanini n’umutekano muke mu nzira y’ingenzi ya Hormuz ikoreshwa mu gutwara peteroli. Yavuze ko Amerika idakwiye kwikorezwa uwo mutwaro wenyine, asaba ibindi bihugu kugira uruhare mu kurinda iyo nzira.
Nubwo ijambo rye ryagarutse ku ntsinzi avuga ko iri kugerwaho, Trump ntiyigeze atangaza igihe nyacyo iyi ntambara ishobora kurangirira, cyangwa niba Amerika iteganya kohereza ingabo zo ku butaka.
Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bavuga ko nubwo ijambo ryari rigamije guhumuriza Abanyamerika, risize urujijo ku cyerekezo cy’iyi ntambara n’uko izasozwa.
Ku ruhande rwa Iran, nta gisubizo cyihuse cyari cyatangajwe kuri iri jambo, ariko amakuru akomeza kugaragaza ko ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bukomeje gukaza umurego.
Iyi ntambara ikomeje gukurikiranwa n’amahanga, aho benshi bagaragaza impungenge ku ngaruka ishobora kugira ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’isi muri rusange.
