BRUSSELS, BELGIUM - MARCH 19: Emmanuel Macron President of the Republic of France speaks to the media prior to the European Council summit on March 19, 2026 in Brussels, Belgium. European Union leaders were meeting to discuss the military escalation in the Middle East and its consequences for EU energy prices and energy security, among other topics. (Photo by Pier Marco Tacca/Getty Images)

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanenze uburyo mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje gutangaza amagambo atavugwaho rumwe ku kibazo cy’intambara iri kubera muri Iran, amusaba gufata iki kibazo nk’ikiremereye aho kugihindura ingingo yo kuvugwaho buri munsi.

Mu ijambo yavugiye mu ruzinduko yagiriraga muri Koreya y’Epfo, Macron yavuze ko ibijyanye n’intambara n’umutekano mpuzamahanga bidakwiye gufatwa nk’ibiganiro bya politiki bisanzwe, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi no ku mutekano w’isi.

Yagaragaje ko ubutumwa buhindagurika butangwa na Trump bushobora guteza urujijo mu bafatanyabikorwa ba Amerika, cyane cyane mu gihe amahanga ari gushaka inzira zo kugabanya umwuka mubi uterwa n’iyi ntambara.

Macron yavuze ko umuyobozi ukomeye agomba kwitondera amagambo atangaza, ashimangira ko rimwe na rimwe guceceka bishobora gufasha kurusha kuvuga buri munsi ku bibazo bikomeye nk’intambara.

Aya magambo aje mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhamagarira impande zihanganye gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro bya dipolomasi, mu rwego rwo kwirinda ko amakimbirane yakomeza gukaza umurego no guhungabanya umutekano w’akarere ndetse n’uw’isi muri rusange.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *