Mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, abaturage bagera kuri 20 bakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, umwe muri bo ahita yitaba Imana.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyi nkuba yakubise aba baturage mu gihe imvura yari irimo kugwa muri aka gace, benshi muri bo bagakomereka mu buryo butandukanye.

Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Kibungo aho bari gukurikiranwa n’abaganga.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano bwahise bugera aho ibi byabereye kugira ngo bukurikirane iby’iki kibazo ndetse bunafashe mu gutabara abahuye n’iyi mpanuka.

Abaturage basabwe gukomeza kwitwararika mu bihe by’imvura nyinshi no kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa hafi y’ibikoresho bikurura umuriro w’inkuba igihe cy’inkuba n’imirabyo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *