Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, Japhet Mazimpaka, yagizwe Umuyobozi mushya wa Televiziyo KC2 ikorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA).
Mazimpaka asimbuye Gloria Mukamabano, uherutse gusezera muri RBA nyuma y’igihe ayobora iyi televizi yo, aho yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukomerezayo indi mirimo.
Izi mpinduka mu buyobozi bwa KC2 zibaye mu gihe iyi televizi ikomeje kwagura ibiganiro by’imyidagaduro, siporo n’ibigenewe urubyiruko, hagamijwe kurushaho kwegera abayireba no kongera ireme ry’ibiganiro itanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, ni bwo Japhet Mazimpaka yakoze ikiganiro cye cya nyuma kuri radiyo Magic FM, aho yari asanzwe ayobora ikiganiro cya mu gitondo cyakunzwe na benshi. Muri icyo kiganiro, yasezeye ku bakunzi be ndetse anabashimira uburyo bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rw’itangazamakuru.
Mazimpaka azwi cyane mu mwuga wo gusetsa no gutegura ibiganiro by’imyidagaduro, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu kuvugisha abantu no gutanga ibiganiro bikurura abakurikirana itangazamakuru ry’u Rwanda.
Abasesenguzi mu itangazamakuru bavuga ko ubunararibonye afite mu myidagaduro no mu biganiro byo kuri radiyo bushobora kuzamura urwego rwa KC2, cyane cyane mu gukurura urubyiruko.
Biteganyijwe ko inshingano nshya ze zizibanda ku guteza imbere gahunda z’imbere mu gihugu, kuvugurura imiterere y’ibiganiro no kongera ubufatanye n’abahanzi ndetse n’abakora ibikorwa by’imyidagaduro, mu rwego rwo gutuma KC2 irushaho guhangana ku isoko ry’itangazamakuru rihora rirushanwa.
