Umuhanzi nyarwanda Yampano yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma y’igihe havuzwe cyane amashusho y’urukozasoni yamugaragayemo ari kumwe n’umugore we, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agateza impaka ndende mu bakoresha internet.
Mu butumwa yagejeje ku bafana be n’Abanyarwanda muri rusange, Yampano yavuze ko ibyabaye byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, aho yemeye ko uburyo abantu babyakiriye bwamubabaje bikomeye ndetse bikamugeza ku rwego rwo kumva asa n’uwataye umutwe.
Yagize ati, “Ibyabaye byaramvunnye cyane. Uko abantu babyakiriye n’ibyavuzwe henshi byambereye umutwaro ukomeye kugeza aho numvaga nsaze. Ndasaba imbabazi Abanyarwanda bose byakomerekeje cyangwa byababaje.”
Uyu muhanzi kandi yahakanye amakuru yavugwaga ko ibyabaye byari byaratumye umubano we n’umugore we ujya mu bibazo bikomeye, asobanura ko nyuma y’ibiganiro bagiranye bashoboye kwiyunga no kongera kubana mu mahoro.
Yavuze ko ubu we n’umugore we bafashe icyemezo cyo gukomeza ubuzima bwabo birinda ibintu byose byabakururira ibibazo nk’ibyo bongeye guhura na byo, anashimira abantu bakomeje kumuba hafi muri ibyo bihe bikomeye.
Iyi nkuru yakomeje kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje kumushyigikira mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, mu gihe abandi basabye ibyamamare kurushaho kwitwararika ubuzima bwabo bwite mu gihe isi y’ikoranabuhanga igenda irushaho gutuma amakuru akwikwira vuba.
Yampano yavuze ko icyo yigiye muri ibi bihe ari ugushyira imbere agaciro k’umuryango no kurushaho kwitwararika ubuzima bwe bwite, asaba abafana be gukomeza kumushyigikira mu muziki we no mu rugendo rushya atangiye.
