Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira Thierry, yanenze bamwe mu bahanzi bakomeje gufata icyemezo cyo kujya gukorera ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko iyo myitwarire idakwiriye kandi igaragaza kudaha agaciro amateka igihugu cyanyuzemo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Murangira Thierry yavuze ko Kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda wese, yaba uri mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Yagaragaje ko ibikorwa byo Kwibuka bitagamije gusa kunamira abazize Jenoside, ahubwo binagamije kwigisha amateka, gukomeza ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Nta Munyarwanda ukwiye gufata Kwibuka nk’igihe cyo kwirengagiza. Kujya gukorera ibitaramo cyangwa ibikorwa by’imyidagaduro hanze y’igihugu muri iki gihe ni igikorwa cy’ubugwari, kuko kiba gisa no kwikuramo inshingano zo kuzirikana amateka yacu.”

Yakomeje asaba cyane cyane abahanzi, nk’abantu bafite ijambo rigera kuri benshi, kuba intangarugero mu kubaha amateka no kwitabira gahunda zo Kwibuka. Yibukije ko umuhanzi atari uwo gushimisha gusa, ahubwo ari n’umwarimu w’umuryango, ufite uruhare mu kubaka igihugu.

Ibi bitekerezo byagarutsweho mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku isi bifatanya mu kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gusoza, Murangira Thierry yasabye buri wese gufata iya mbere mu kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana amateka, gufatana mu mugongo no gukomeza kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *