Leta ya Iran yatangaje ko Gen Maj. Majid Khademi wari umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo zidasanzwe za Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), yishwe mu bitero ivuga ko byagabwe na Amerika ifatanyije na Israel kuri uyu wa Mbere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego za gisirikare za Iran, havugwa ko uwo musirikare mukuru yaguye mu gitero cy’indege cyibasiye ahantu hafatwa nk’ingenzi mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Iran yavuze ko ibyo bitero ari igikorwa cyo gukomeza kuyihutaza no kuyihungabanyiriza umutekano, ishinja Washington na Tel Aviv kubigiramo uruhare.

Nubwo Iran yatangaje urupfu rwa Khademi, ntabwo yahise itanga ibisobanuro birambuye ku hantu nyakuri yaguyemo cyangwa ku mubare w’abandi bantu bashobora kuba bahitanywe n’icyo gitero.

Gen Maj. Majid Khademi yari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano za Iran, aho yari ashinzwe ibikorwa by’ubutasi n’iperereza mu ngabo za IRGC, urwego rufite uruhare runini mu kurinda inyungu za Iran haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Urupfu rwe ruje mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Amerika ukomeje gukaza umurego, nyuma y’uruhererekane rw’ibitero byagiye bigabwa hagati y’impande zitandukanye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi bishobora kurushaho kongera umwuka w’intambara no guteza impungenge ku mutekano w’akarere muri rusange.

Kugeza ubu, Amerika na Israel ntibiragira icyo bitangaza ku birego bya Iran bijyanye n’uruhare rwabyo muri icyo gitero.

Amahanga akomeje guhamagarira impande zirebwa n’iki kibazo kwirinda ibikorwa bishobora gukomeza kuzamura umwuka mubi no guteza intambara yaguka.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *