UNICEF yemeje ko amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Lionel Messi ateruye uruhinja Lamine Yamal ari ay’ukuri, anasobanura amateka ayihishe inyuma.
Nk’uko UNICEF ibitangaza, hashize imyaka irenga 18, uruhinja rwitwaga Lamine Yamal n’umubyeyi we Sheila bahuye na Lionel Messi mu gikorwa cyo gufata amafoto cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana, cyateguwe na UNICEF.
Icyo gihe, Messi yari umwe mu bakinnyi bari bamaze kwamamara, mu gihe Lamine Yamal yari akiri uruhinja. Uyu munsi, bombi bamaze kuba amazina akomeye mu mupira w’amaguru, aho ibikorwa byabo mu kibuga bikomeje kubera isoko y’ihumure n’ishimwe miliyoni z’abafana hirya no hino ku isi.
UNICEF ivuga ko uretse ibyo bakora mu mupira, Lionel Messi na Lamine Yamal banakoresha izina n’ijwi ryabo mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abana. Bombi ni Abambasaderi b’Ubushake ba UNICEF (UNICEF Goodwill Ambassadors), aho bakangurira isi gushyigikira imibereho myiza y’abana no kubafasha kugera ku nzozi zabo.
UNICEF yagize iti: “Intego ni uko buri mwana abaho, agakura neza kandi akabona amahirwe yo kugera ku bushobozi bwe bwose. Twishimiye kuba Lionel Messi na Lamine Yamal bari mu ikipe yacu.”
Aya mafoto yakomeje gukurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batangajwe no kubona Messi yari ateruye uruhinja rwaje gukura rukaba umwe mu bakinnyi bitezweho kuzaba indashyikirwa mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
