Mu mpeshyi yo muri Kanama 2023, ikipe ya Arsenal yatunguye benshi isinyisha umuzamu David Raya avuye muri Brentford ku masezerano y’inguzanyo yatwaye £3 million. Nyuma y’igihe gito, mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, iyi kipe yo mu mujyi wa Londres yahise imugura burundu ku mafaranga agera kuri £30 million.

Icyo gihe, abasesenguzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana ba Arsenal benshi bagaragaje impungenge ku cyemezo cy’umutoza Mikel Arteta, bibaza impamvu yazanye Raya mu gihe Aaron Ramsdale, wari ukunzwe cyane n’abafana, yari agifite umwanya uhagije mu ikipe.

Gusa, uko imikino yagiye ishira indi igataha, imigambi ya Arteta yagiye igaragara neza. Mu mwaka we wa mbere muri Arsenal, David Raya yegukanye igihembo cya Golden Glove gihabwa umuzamu watsinzwe ibitego bike muri Premier League.

Icyatangaje benshi kurushaho, ni uko no mu mwaka wakurikiyeho yongeye kucyegukana, agaragaza ko atari amahirwe ahubwo ari ubushobozi n’ubudacogora.

Kugeza ubu, Raya ari mu nkingi za mwamba zihesheje Arsenal igikombe cyayo cya shampiyona cya 14 nyuma y’imyaka 22, byanamuhesheje kongera kwegukana iki gihembo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Mu mikino 22 ya Premier League amaze gukina, afite clean sheets 19, mu gihe no muri UEFA Champions League akaba ari mu batsinzwe ibitego bike. Ibi byerekana urwego rwo hejuru ariho, haba mu Bwongereza no ku rwego rw’i Burayi.

Naramuka akomeje muri uyu mujyo mwiza, David Raya ashobora kutegukana gusa igihembo cy’umuzamu mwiza wa Premier League, ahubwo akanahabwa icy’umuzamu mwiza ku mu Burayi no ku Isi, bikarushaho kwemeza ko Mikel Arteta yafashe icyemezo cyari gifite icyerekezo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *