Mu gihe telefoni zigendanwa zimaze kuba ibikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima zigaragaza ko kuzisukura neza kandi mu gihe gikwiye ari imwe mu ngamba zifasha kwirinda ikwirakwira rya mikorobe ndetse no kurinda ibyo bikoresho kwangirika.
Telefoni ni kimwe mu bikoresho abantu bakoraho kenshi kurusha ibindi. Zijyanwa ahantu hatandukanye harimo mu biro, mu modoka, mu masoko ndetse no mu bwiherero, ibintu bituma zishobora kwegeranya umwanda na mikorobe nyinshi.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko nubwo abantu benshi bakunda gukaraba intoki, hari abibagirwa ko telefoni bakoresha buri munsi na zo zikeneye gusukurwa kenshi kugira ngo zigume zifite isuku.
Birasabwa ko telefoni isukurwa nibura rimwe ku munsi, cyane cyane ku bantu bayikoresha cyane cyangwa bakorera ahahurira abantu benshi. Nanone kuyisukura nyuma yo kuva ahantu rusange cyangwa nyuma yo kuyikoresha igihe umuntu arwaye bifasha kugabanya ibyago byo gukwirakwiza mikorobe.
Mu gusukura telefoni, ni ngombwa kubanza kuyizimya no kuyikura ku muriro niba iri kuwusharijwaho. Hifashishwa agatambaro koroshye katagira ubushuhe bwinshi cyangwa akabugenewe gusukura ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Inzobere kandi zigaragaza ko umuti urimo alukolo (alcohol) ku kigero cya 70% ushobora gukoreshwa mu kuyanduza mikorobe. Icyakora, uwo muti ugomba gushyirwa ku gatambaro mbere yo guhanagura telefoni aho kuwusuka kuri telefoni ubwayo.
Hari kandi ibintu abantu basabwa kwirinda mu gihe basukura telefoni zabo. Muri byo harimo gukoresha amazi menshi, imiti ikomeye ishobora kwangiza écran cyangwa ibindi bice by’icyo gikoresho, ndetse no kuyisukura ikiri ku muriro.
Abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bavuga ko isuku ya telefoni idafasha gusa mu kurinda ubuzima, ahubwo inatuma igikoresho kiramba kandi kigakomeza gukora neza igihe kirekire.
Mu gihe abantu bakomeje gukoresha telefoni mu bikorwa hafi ya byose bya buri munsi, kuyigirira isuku no kuyitaho bikomeje gufatwa nk’imwe mu ngamba zoroshye ariko zifite uruhare runini mu kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abayikoresha.
