Mu gihe abantu benshi bakoresha WhatsApp mu itumanaho rya buri munsi, hari abajura n’abatekamutwe bakoresha uru rubuga mu gushuka no kwiba amakuru cyangwa amafaranga by’abakoresha. Ni ngombwa kumenya uburyo bwo kwirinda no kurinda amakuru yawe.

Dore uburyo 6 bwagufasha kwirinda uburiganya bukorerwa kuri WhatsApp:

1. Ntugatange kode yo kwemeza konti yawe

WhatsApp yohereza kode y’ibanga (verification code) igihe hari uwinjira kuri konti yawe cyangwa uyifungura ku gikoresho gishya. Ntuzigere uha undi muntu uwo ari we wese iyo kode, kabone n’iyo yaba yiyitiriye umukozi wa WhatsApp cyangwa inshuti yawe.

2. Koresha uburyo bwo kurinda konti yawe bwa Two-Step Verification

Fungura uburyo bwa Two-Step Verification muri WhatsApp kugira ngo wongere umutekano wa konti yawe. Ibi bituma habaho indi PIN isabwa mbere yo kugera kuri konti yawe.

3. Irinde gukanda links utazi inkomoko yayo

Abatekamutwe bakunze kohereza ubutumwa burimo amahuza (links) ashuka abantu ngo batsindire ibihembo cyangwa bahabwe amafaranga. Mbere yo gukanda ku ihuza iryo ari ryo ryose, banza usuzume neza aho rituruka.

4. Genzura neza umwirondoro w’ugusabye amafaranga

Niba wakiriye ubutumwa buvuga ko ari inshuti cyangwa umuvandimwe ugusaba amafaranga byihutirwa, banza umuhamagare cyangwa ushake ubundi buryo bwo kwemeza ko ari we koko mbere yo kohereza amafaranga.

5. Ntugasangize amakuru yawe bwite n’abatazwi

Irinde gutanga nimero z’ibanga, amakuru ya banki, indangamuntu cyangwa andi makuru y’ingenzi ku bantu utazi cyangwa ku butumwa bukugera kuri WhatsApp.

6. Report kandi uhagarike konti ziteye amakenga

Nuhura n’ubutumwa cyangwa konti ikugaragazaho ibikorwa by’uburiganya, koresha uburyo bwa “Report” na “Block” buri muri WhatsApp kugira ngo wirinde kandi ufashe abandi kutagwa mu mutego nk’uwo.

Umutekano wawe ku ikoranabuhanga utangirira ku makuru ufite. Jya uba maso, ugenzure neza ubutumwa wakiriye, kandi ntugire amakuru y’ibanga usangiza uwo utizeye.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *