Mu minsi mike iri imbere, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Meta, Mark Zuckerberg, ashobora kuzaba afite porogaramu y’ubwenge buhangano yigana imiterere n’imigirire bye bwite, izwi nka “AI Clone”, izajya ikoreshwa mu biganiro ndetse no mu nama z’akazi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times, Meta iri gukora ishusho koranabuhanga (AI Avatar) ya Zuckerberg yifashishije isura n’ijwi bye, imyitwarire ye, uburyo bwo kuvuga, ndetse n’amagambo akunze gukoresha mu ruhame.
Iyo porogaramu biteganyijwe ko izajya isubiza ibibazo by’abakozi, itange ibitekerezo mu nama, ndetse inafashe mu gutanga inama zishingiye ku buryo Zuckerberg ubwe yaba abyitwayemo.
Iyi gahunda ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza uko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bikomeje gushora imari mu bwenge buhangano, bugenda buhabwa uruhare runini mu mirimo ya buri munsi.
Nubwo Meta itaratangaza igihe nyacyo iyi AI clone izatangirira gukoreshwa ku mugaragaro, amakuru avuga ko igeragezwa ryayo rigeze kure.
Abasesenguzi bavuga ko nibitangira gukoreshwa, bishobora guhindura uburyo abayobozi b’ibigo bakora, aho bamwe bashobora kujya bifashisha ikoranabuhanga ribasimbura mu nama cyangwa mu gusubiza ibibazo bisanzwe.
Icyakora, hari n’abibaza ku ngaruka zishobora guterwa no gukoresha AI yigana umuntu mu buryo bwimbitse, cyane cyane ku bijyanye n’ubwizerwe, ubuzima bwite, n’aho ikoranabuhanga rishobora kugera mu gusimbura abantu.
Niramuka itangiye gukora nk’uko biteganyijwe, Meta izaba ibaye mu masosiyete ya mbere akoresheje AI yigana umuyobozi wayo ku rwego rwo hejuru mu kazi ka buri munsi.
