Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Lt Col Simon Kabera, hamwe na Bamporiki Edouard, bari mu bitabiriye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, na Nkurunziza Retina.

Uyu muhango w’ubukwe wabaye mu ibanga rikomeye muri  Amerika witabiriwe n’inshuti, abo mu miryango ndetse n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, baje gushyigikira no kwifatanya n’aba bageni mu munsi wabo w’amateka.

Lt Col Simon Kabera, usanzwe uzwi cyane mu muziki wo guhimbaza Imana, yagaragaye ari kumwe n’abandi banyacyubahiro mu guherekeza no kwifuriza aba bageni ubuzima bushya bwuzuye umugisha.

Bamporiki Edouard nawe yifatanyije n’imbaga y’abaje gushyigikira Prosper Nkomezi na Retina, mu muhango waranzwe n’ibyishimo n’ibihe by’umunezero nkuko bigaragara mu mafoto yaje kushyirwa hanze.

Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubukwe bwe na Nkurunziza Retina bwakiriwe neza n’abakunzi babo, benshi babifuriza urugo ruhire n’ubuzima bwiza bw’abashakanye.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *