Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu gihugu cy’u Bubiligi bwiswe National Sex Survey bwagaragaje ko abantu bafite imyaka iri hejuru ya 30 ndetse n’abageze mu zabukuru ari bo bafite uruhare rugaragara mu gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abakiri bato.
Ibu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gusobanukirwa uburyo abantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka babayeho mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina, uburyo bayitekerezaho ndetse n’impinduka ziri kuba mu mibanire y’abashakanye n’urubyiruko muri iki gihe.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ibyagaragaye bitandukanye n’ibyo benshi bakunze gutekereza, aho usanga abantu benshi bemeza ko urubyiruko ari rwo rukunze gukora imibonano mpuzabitsina cyane. Nyamara, imibare yakusanyijwe yerekanye ko abantu bakuze bafite imyaka irenga 30 ari bo bagaragaza gukorera iki gikorwa kenshi kandi mu buryo buhoraho.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi bakuze baba bafite ubuzima bwamaze kugera ku murongo uhamye, bafite ingo zubakitse ndetse bafite n’icyizere mu mibanire yabo, ibintu bituma bagira ubwisanzure n’umutekano mu buzima bw’urukundo.
Mu gihe urubyiruko rwo rukunze guhura n’imbogamizi zirimo guhangayikishwa n’akazi, amashuri, ibibazo by’ubukungu ndetse no gukoresha cyane ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, bikagabanya umwanya n’inyota yo kwita ku mibanire yihariye.
Abashakashatsi kandi bagaragaje ko abantu bageze mu zabukuru batagikwiye gufatwa nk’aho batakigira ubushake cyangwa ubuzima bw’urukundo. Bavuga ko benshi muri bo bagikomeza kugira amarangamutima n’ibyifuzo nk’iby’abandi, ndetse bamwe bakaba bafite igihe gihagije cyo kwita ku buzima bwabo bwite nyuma yo gusezera mu kazi cyangwa kurangiza inshingano zo kurera abana.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byongeye gutuma habaho ibiganiro byinshi ku ruhare rw’ubuzima bwo mu mutwe, imibereho y’umuryango ndetse n’ingaruka z’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwo muri iki gihe. Hari abavuga ko gukoresha telefone n’imbuga nkoranyambaga igihe kinini biri mu bituma urubyiruko rugenda rugabanya ubushake bwo kugirana umubano wa hafi n’abandi.
Impuguke mu by’imibanire zivuga ko ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bikwiye gufasha sosiyete gusobanukirwa neza ko ubuzima bw’urukundo butagendera gusa ku myaka umuntu afite, ahubwo bushingira cyane ku mibereho, uko umuntu yiyumva ndetse n’uburyo abanye n’abo bakundana.
Ubu bushakashatsi bukomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye ku Isi, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi biri kugenda bibona impinduka mu buryo abantu bubaka imibanire no mu buryo bareba ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina muri rusange.
